Sadate ati abayobozi ba FERWAFA bakwegura kuko nta Cyizere tukibafitiye

Nyuma yuko Rayon Sports ifatiwe ibihano byokwikura no kutitabira irushanwa ry’Intwari 2020, Umuyobozi mukuru wa Rayon Sports Munyakazi Sadate aragira inama abayobora Ferwafa ko bakwegura kuko batagifitiwe icyizere n’abo bayobora.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2020, FERWAFA nibwo yamenyesheje ikipe ya Rayon Sports ko yafatiwe ibihano kubera ko yanze kwitabira nkana irushanwa n’ubutwari 2020.

Mu bihano Rayon Sports yahawe harimo kumara umwaka wose idategura cyangwa ngo ikine umukino wa gishuti ku butaka bw’u Rwanda,kutitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari umwaka utaha no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frws.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter Munyakazi Sadate yanditse ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA”

ubutumwa Perezida Sadate yanyujije kuri Twitter ye

Tariki ya 24 Mutarama uyu mwaka nibwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari 2020, rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ritegurwa na Ferwafa ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO).

Nyuma yo kwivana mu irushanwa Rayon Sports yahise isimbuzwa Kiyovu SC yasoje ku mwanya wa Gatatu, muri iri rushanwa ryegukanwe na APR FC.

ibi bije nyuma kandi Na NKURUNZIZA Jean Paul umuvugizi wa Rayon Sport yajyanywe mukanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kubera amagambo yavuze avugako abayobozi ba FERWAFA arabakozi babo kuko ari bo babashyiraho.

2 thoughts on “Sadate ati abayobozi ba FERWAFA bakwegura kuko nta Cyizere tukibafitiye

  • October 22, 2020 at 8:26 am
    Permalink

    My wife and i ended up being very contented Peter could carry out his research from the precious recommendations he discovered from your very own web pages. It’s not at all simplistic to simply always be giving away solutions which many people may have been trying to sell. We really grasp we’ve got the blog owner to thank for this. Those illustrations you’ve made, the straightforward website menu, the relationships you will make it possible to foster – it is many fabulous, and it is letting our son and the family do think that theme is brilliant, which is tremendously fundamental. Many thanks for the whole lot!

    Reply
    • October 22, 2020 at 9:24 am
      Permalink

      Yo are most welcomed Goyard Many thanks as possible!

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!