Mu bihumbi by'abaturage, Perezida Paul Kagame yifatanyije n'abanyakenya, gusezera kuri Daniel Arap Moi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2020, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’Abanyakenya mu muhango wo gusezera kuri Daniel arap Moi wayoboye Kenya, nka Perezida wa kabiri, uherutse kwitaba Imana.

Mu muhango wabereye muri Nyayo Stadium mu Murwa Mukuru Nairobi, Danie arap Moi, w’imyaka 95, wayoboye Kenya imyaka igera kuri 24, Yasezeweho bwanyuma mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bayobora ibihugu bya Africa barimo Prof Yemi Osinbanjo wa Nigeria, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’uRwanda, Brahim Ghali wa Repubulika ya Sahrawi, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, John Magufuli wa Tanzania ariko wahagarariwe na Benjamin Mkapa wahoze ayobora iki gihugu.

mw’Ijambo yagejeje ku baturage ba Kenya ndetse na Africa muri Rusange, Perezida Paul Kagame yavuze ko kwitabira uyu muhango ahanini bishingiye no ku bucuti burangwa hagati y’Abanyarwanda n’Abanyakenya, kimwe n’ubuyobozi bw’igihugu byombi, kugira ngo bifatanye bifatanye n’umuryango wa Moi n’abaturage ba Kenya Yongeye Ati “

Perezida Kagame yahaye ubutumwa burimo akababaro abanyakenya abakomeza Imitima muri ibi bihe.

Mwakoze kuduha uyu mwanya ngo tubagezeho ubutumwa bubihanganisha, ariko no kugaruka ku bintu bigaragara by’uko iyo abaturage ba Kenya bari mu cyunamo, bigera no ku gihugu cyacu n’abaturage bacu tukifatanya mu kababaro.”

“Kandi n’iyo Abanyakenya bateye intambwe bakagera kuri byinshi, nabyo bitugeraho. Rero perezida, ndabashimira kandi tuzakomeza kwifatanya namwe nk’uko twibuka uyu muyobozi ukomeye, umwe mu bayobozi bakomeye b’iki gihugu gikomeye cya Kenya, kandi Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Abandi bayobozi barimo Jakaya Kikwete, Prof Yemi Osinbanjo ndetse na Museveni wa Uganda bagiye bagira icyo bavuga kuri uyu muyobozi ndetse bagira n’ubutumwa baha abaturage bakundaga uyu muyobozi wayoboye Kenya imyaka itari mike, Nta gihihindutse umubiri wa Danie arap Moi uzashyingurwa, kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2020

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!