PEACE CUP 2020: Imikino yo kwishyura iratangira kuri uyu wa kabiri

Ferwafa Peace Cup 2020 iraba ikomeza kuri uyu wa kabiri tariki 11 na 12 Gashyantare 2020 hakinwa imikino yo kwishyura kugira ngo haboneke amakipe 16 agomba gukomeza muri 1/8.

Kuri uyu munsi wa kabiri 11 no  ku wa gatatu tariki 12 Gashyantare nibwo hateganyijwe kuba imikino yo kwishyura muri Ferwafa Peace Cup 2020. Kuri uyu wa kabiri hakaba hateganyijwe kuba imikino 6,imikino ibiri ikaba ariyo twavuga ko ikomeye kurusha iyo mikino ine isigaye aho Sunrise FC izaba yakiriye Espoir FC n’ubwo hari amakuru avuga ko hari ubwo Espoir FC ishobora kutaza gukina uyu mukino. Twabibutsa ko umukino wa mbere wari wabereye i Rusizi Sunrise FC yari yatsinze 1-0 ndetse n’umukino w’umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League nabwo iyitsinda 5-0.

Undi mukino utegerejwe n’abakunzi benshi n’umukino uzahuza As kigali FC na Kiyovu Sport FC. Uyu mukino uraba ukomeye ku mpande zombi kuko umukino wa mbere aya makipe yombi yari yanganyije 0-0 umukino utari woroshye na gato waje no kuvamo gushyamirana hagati ya Mbogo wa Kiyovu Sport FC na Alex wa As kigali FC akamutera umutwe byaje gutuma Ferwafa ifatira Mbogo ibihano byo kumara imikino ibiri adakina bivuze ko n’umukino wuno munsi atawukina. Aya makipe iyo ahuye usanga ari umukino uba utoroshye kuko buri kipe ivuga ko ariyo kipe y’umugi. Nyuma y’uko anganyije umukino wa mbere twiteze kureba n’iyihe kipe izabona itike yo kujya muri 1/8 itsinze. Kiyovu Sport birayisaba gutsinda cyangwa kunganya atari 0-0 kuko kunganya 0-0 batera penalite kugira ngo hamenyekane ni iyihe izamutse yatsinze umukino. Aya makipe yombi yitwaye neza mu mikino y’umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League kuko yose yashoboye gutsindz imikino yayo. Indi mikino iteganyijwe kuba naho Etincelles FC iba yakiriye Impeesa FC yo mu cyiciro cya kabiri,Etincelles FC ikaba ifite akazi katoroshye kuko yatsinzwe 1-0 igomba gushaka uko yakishyura igitego yatsinzwe ndetse igashaka n’ikindi cyayihesha intsinzi. Sunrise FC izaba yakiriye Espoir FC; Interforce FC yatsinzwe 5-0 izaba yakiriye As Muhanga FC; Vision FC nayo yatsinzwe na Aspor FC izaba yayakiriye ndetse na Pepiniere FC izaba yakiriye Rutsiro FC. Nyuma y’imikino y’ejo ndetse niyo kuwa gatatu hazahita habaho gutombora uko amakipe azakomeza muri 1/8. uko ari 22 hagombaga kubonekamo amakipe 12 azaba yatsinze imikino yombi ibiri cyangwa yagize amanota menshi ndetse n’andi makipe ane azava mu makipe 12 azaba yasezerewe ariko ayo akaba yaratsinzwe neza bivuze ko yavuyemo atsinzwe ibitego bike ugereranyije n’andi.

Imikino iteganyijwe kuba ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020

Vision FC vs Aspor FC Stade Amitie (Mumena) 3:00 PM

Pepiniere FC vs Rutsiro FC Gikomero Pitch 3:00 PM

Etincelles FC vs Impeesa FC Stade Umuganda 3:00 PM

Sunrise FC vs Espoir FC Stade Nyagatare 3:00 PM

Interforce FC vs As Muhanga FC Stade Kicukiro 3:00 PM

Imikino iteganyijwe kuba ku wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2020

Intare FC vs Rayon Sports FC Stade Kicukiro 3:00 PM

Police FC vs Musanze FC Stade de kigali 3:30 PM

Marine FC vs Gorilla FC Stade Umuganda 3:00 PM

Etoile de l’Est FC vs APR FC Stade ya Ngoma 3:00 PM

Bugesera FC vs Mukura VS & L Stade ya Bugesera 3:00 PM

Gicumbi FC vs Rwamagana City FC Stade Amitie (Mumena) 3:00 PM

One thought on “PEACE CUP 2020: Imikino yo kwishyura iratangira kuri uyu wa kabiri

  • November 12, 2020 at 4:07 pm
    Permalink

    I have to show my thanks to you just for bailing me out of such a difficulty. Because of browsing throughout the world wide web and coming across tricks which are not powerful, I assumed my entire life was over. Existing devoid of the answers to the difficulties you have solved as a result of your entire site is a crucial case, as well as those which could have in a wrong way damaged my career if I hadn’t noticed your web page. Your own personal capability and kindness in handling all the details was excellent. I don’t know what I would have done if I had not come across such a subject like this. I am able to at this point look forward to my future. Thanks a lot so much for the impressive and result oriented help. I will not hesitate to endorse the sites to any person who needs tips about this situation.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!