Ubuvuzi ku ndwara ya Coronavirus bwakunze umuntu wa mbere arakira muri Afurika.

Bidasubirwaho umurwayi wa Coronavirus muri Afurika mu gihugu cya Misiri byemejwe ko yakize iyi ndwara nubwo hari andi masuzumwa agomba gukorerwa, Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS).

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 15 nibwo Misiri yatangaje ko hari umunyamahanga winjiye muri icyo gihugu bakamusangana coronavirus ikomeje guhitana imbaga mu Bushinwa. Tubibutse ko iyi ndwara kuva yakaduka itigeze ihwema kwica abantu ndetse ubu mu gihugu cy’ubushinwa iki cyorezo cyadukiyemo imibare y’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo basaga 2100,Naho abamaze kwandura iyi virusi basaga 74000.

Kugeza ubu impungenge ni zose ku mugabane wa Afurika dutuyeho ndetse n’ahandi hose kw’isi kuko umuti w’iki cyorezo utarashyirwa ahagaragara ngo wemezwe ko watangira gukoreshwa, Ikindi nuko ubucuruzi buri hagati ya Afurika n’u Bushinwa bushobora kugira uruhare runini mu gukurura iki cyorezo kuri uyu mugabane wa Afurika.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!