Byamusabye kwigomwa byinshi birimo kurara amajoro, kugirango abe afite uruganda rufasha abanyarwanda akiri muto.

Kigalisource.rw twasuye umusore ukiri muto, wabashije kwihangira umwuga wo gukora amasabune y’amazi (Liquid Soap) Asanzwe yifashishwa mu gusukura ibikoresho byo mu rugo, gukoropa mu nzu, Izo mu bwiherero, Ndetse n’izikoreshwa mu koza ibinyabiziga.

Amazina ye ni Nsengiyumva Olivier w’imyaka 23 y’Amavuko, Akaba atuye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Aha akaba ari naho uri ruganda rwe rwitwa “Noliver Hygenici ltd” rukorera.

Nsengiyumva Olivier, nyir’Uruganda “NOLIVER HYGENIC LTD”

Olivier avuga ko yatangije uruganda “Noliver Hygienic ltd” rukora amasabune n’ibindi bikoresho by’isuku birimo imiti yo mu bwiherero, Afite imyaka 21 gusa, Nyuma yuko abonye ko amasabune menshi yakoreshwaga yaravaga hanze y’uRwanda ndetse anahenze cyane, Akaza guhita agira iki gitekerezo cyo kuba yashaka uko atangiza uruganda rukora amasabune meza kandi yoroheye abaturarwanda mu biciro, Ati “Ikindi cyanteye gushinga uruganda Noliver Hygenic Ltd, Ni ukugirango ngabanye ibibazo by’ubucyene bukabije nari mfite, Kandi mbashe kuzaha akazi abantu bakennye nkuko nari nkennye kandi tubone iby’ibanze bituma tubaho.

Uru ruganda rumaze imyaka igera muri 2 rukora, Ndetse rukaba rufite abakiriya batari bake nkuko bigaragara ku masoko atandukanye yo hirya no hino mu gihugu, Noliver Hygienic ltd, ikorerwamo amasabune yo mu ngeri zose arimo utujerekani twa litiro 5 ndetse na litiro 20, Zose zikaboneka mu mabara atandukanye ndetse n’impumuro nziza mu isabune zikoreshwa mu bwiherero ndetse no kubinyabiziga.

Olivier kandi avuga ko kuba urubyiruko rwinshi rurangiza amashuri rukagorwa no kubona igishoro cyo gutangiza imishinga ibyara inyungu, We bitamuteye ubwoba Kuko ngo nta Mana izava mu ijuru ngo ize ihe urubyiruko icyo gishoro, Yagize Ati ” Nta Mana izava mw’Ijuru ngo ize kukubwira ngo urashonje dore ibiryo fungura, Nta muntu ushobora kumenya uko ubabaye uretse wowe ubwawe, Nibyo koko abanyarwanda turakennye, Niyo mpamvu buri mahirwe yose yicyo twakora ngo tubone inyungu icyemura ibibazo byacu tugomba kuyabyaza umusaruro twivuye inyuma ndetse tukarushaho no gusenga Imana, Ikindi buriya igishoro sicyo cya mbere, Ahubwo icya mbere ni ugusuzuma igitekerezo cyawe ko cyubatse neza, Kuko hari ubwo uba ufite igitekerezo kizima ariko kidateguye neza bityo wabona n’igishoro kikaba cyaguhombera.

Uyu musore yasoje ashimira cyane abantu bose bagura bakanakoresha isabune ya Noliver Miltipurpose Liqid Soap, mu bikorwa byabo bya buri munsi, Ndetse agaruka ku ngamba n’intego bafite mu mwaka wa 2020, Yavuze ko bagomba kwagura ibikorwa byabo mu ntara zose z’Igihugu cy’uRwanda ndetse ko bagiye gutangira korohereza abakiriya babo n’abanyarwanda muri rusange bamanura ibiciro by’isabune yabo, Kugirango n’abadafite ubushobozi babashe ghukoresha Isabune ya “Noliver Multipurpose Liquid Soap”

Umunyarwenya JOSHUA umwe mu bakoresha isabune ya NOLIVER Multipurpose Liquid Soap
Bamwe Mu Bakozi Ba “NOLIVER HYGENIC LTD” Bakorera Mu Bice Byinshi by’Igihugu.

Mu rwego rwo korohereza abakiriya ba Noliver Hygienic ltd, Olivier yashyizeho uburyo bwo gutumiza isabune ku ruganda unyuze ku rubuga yashyizeho, arirwo https://noliver.business.site ,Aho urusuye wese abasha kubona ibikorwa by’uru ruganda rukora, Ndetse n’ibiciro byaburi sabune bakaba banabasha gutumiza izo bashaka batavuye mu rugo.

Noliver Hygienic Ltd kandi iributsa abakiriya bayo, Ndetse n’abandi bifuza kuba abakiriya bayo ko Isabune zayo zirangwa n’ikirango kiri kuri iyo foto, Bityo ko uwaramuka ahuye n’ikindi kirango kitameze gutyo yamenya ko atari isabune ivuye mu ruganda rwa Noliver Hygienic Ltd.

Reba Hano Video zigaragaza isabune za Noliver Multipurpose Liquid Soap

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

2 thoughts on “Byamusabye kwigomwa byinshi birimo kurara amajoro, kugirango abe afite uruganda rufasha abanyarwanda akiri muto.

  • May 28, 2020 at 9:37 pm
    Permalink

    Greetings! This is my first visit to your blog! We are a group of volunteers and starting a new project in a community in the same niche. Your blog provided us beneficial information to work on. You have done a wonderful job!|

    Reply
    • May 28, 2020 at 10:28 pm
      Permalink

      Thank so much, Viagra for the Motivation

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!