UEFA Champions League:Manchester City ikuye itsinzi i Madrid, Juventus itaha amara masa!

UEFA Champions League yari yakomeje kuri uyu wa 27 Gashyantare 2020 ubwo habaga imikino ibiri yanyuma ibanza yahuzaga Real Madrid yari yakiriye Manchester City , mugihe kandi mu Bufaransa mu mujyi wa Lyon hari kubera undi mukino wa huzaga Olympique Lyonnais na Juventus, aya makipe yibikomerezwa yose imikino yakinaga yarangiye iyitakaje.

Mu mujyi wa Madrid harimo habera umukino wahuzaga ikipe ya Real Madrid yari yakiriye ikipe ya Manchester city , wari umukino wakininwaga hagati kuko igice cya mbere cyarangiye anganya 0-0, igice cya kabiri nacyo cyaje ubona badakina ibishamaje ariko ibintu byaje guhinduka ku munota wa 60 Vinicius yazamukanye umupira akawuha Isco agatsinda igitego, ikipe ya Guardiola yakomeje gukina umukino wayo maze ubwo Raheem Sterling yinjiraga mu kibuga Kelvin De Bryune yahereje neza umupira Gabriel Jesus atsinda igitego n’umutwe ku munota wa 78 banganya 1-1, ku munota wa 83 De Bryune nawe yaje kubona Penaliti arayinjiza maze Manchester City iyobora umukino bageza ku munota wa 86 Sergio Ramos abona ikarita itukura maze Real Madrid isoza umukino batuzuye .

Mu mujyi wa Lyon naho ikipe ya Juventus isubiye mu butaliyani batishimye kuko batsinzwe igitego 1-0 na Lyon yihagazeho imbere ya bakunzi bayo, n’igitego cyatsinzwe na Lucas Tousart ku munota wa 31 w’igice cyambere maze Cristiano Ronaldo na bagenzi bataha batanyeganjeje icundundura z’ikipe ya Lyon.

Ni mikino ya 1/8 ibanza ikaba isojwe amakipe yose akinnye

Dore uko imikino yose yagenze

One thought on “UEFA Champions League:Manchester City ikuye itsinzi i Madrid, Juventus itaha amara masa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!