Iragire Saidi yasezeranye na Dyna imbere y'amategeko bari bamaranye imyaka 6 babana.

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2020 kugica munsi, Myugariro wa Rayon Sports Iragire Saidi yasezeranye imbere y’amategeko n’ Umubyeyi Dyna bamaze imyaka itandatu babana, bakaba baranabyaranye umukobwa ufite imyaka 5.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2020 mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, Kirasa Alain, umutoza wungirije wa Rayon Sports, Kaliopi utoza abanyezamu, Mugemana Charles, umuganga wa Rayon Sports ndetse n’abakinnyi bagenzi be bari bayobowe na Rutanga Eric , Kapiteni wa Rayon Sports.

Iragire Saidi yabwiye itangazamakuru ko bari barakoze ubukwe bwo mu idini ya Islam bose babarizwamo, ngo igihe kikaba cyari kigeze ngo basezerane imbere y’amategeko.

Yagize ati ” Dyna ni umugore nkunda kandi nubaha. Igihe cyari kigeze ngo dusezerane n’imbere y’amategeko kuko hari hashize igihe dukoze ubukwe bwo mu idini.”

Ikintu ngo gikomeye cyatumye amuhitamo mu bandi ni ubwitonzi bwe ariko akanongeraho ko yihanganiye ubuzima bwose bagiye banyuramo.

Yagize ati ” Navuga ko kumuhitamo nagendeye ku mico myiza namubonanye ariko icy’ingenzi ni uko yagiye yihanganira ubuzima bwose twanyuzemo. Ni umugore uhamye kandi umfasha mu mwuga wanjye w’umupira w’amaguru.”

Iragire na Dyna bafitanye umwana w’imyaka itanu witwa Umutoniwase Rahma wari wanatashye ibirori bya se na nyina barahira imbere y’amategeko.

Tariki 6 Kamena 2019 nibwo Iragire Saidi yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye muri Mukura Victory Sport yo mu karere ka Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!