Covid-19: Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, yemeje ibyumweru 2 byongerewe ku minsi yari yashyizweho yo kuguma mu ngo.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Mata 2020 yasojwe hongerewe iminsi yo kuguma mu ngo ku baturage bose mu gukomeza kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19.

Inama idasanzwe y’aba minisitiri yari iyobowe n’umukuru w’igihugu cy’uRwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Ndetse yari igamije kwiga ku Cyorezo cya COVID-19, Igashimangira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza kurwanya ikwirakwira mu Rwanda, Yaranzwe no gushimira abaturarwanda bose uruhare rwabo bagaragaje mu minsi yose bamaze bubahiriza izi ngamba ndetse banasabwa gukomeza uyu muco n’umurava mu gukomeza guhashya iki cyorezo.

Perezida Paul Kagame kandi yanashimiye cyane inzego zitandukanye uruhare rwazo mu kubahiriza izi ngamba zigamijegukumira ikwirakwira ry’icyo Cyorezo, Ibihugu byose byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda, ku bufatanye no gukorera hamwe bikomeje kubaranga mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije guhashya icyorezo cya Coronavirus.

Kimwe mu byemezo byafatiwe muri iyi nama ni ugukomeza gukumira ubwandu bushya, Hongerwa igihe cyo gukurikiza izo ngamba kingana n’Iminsi cumi n’itanu (15) ku gihe cyari giteganyijwe, Ibi bivuze ko ibikorwa bisanzwe bizasubukurwa tariki ya 19 Mata 2020, Saa tanu n’iminota 59 z’ijoro (23:59), Muri iki gihe cyongereweho gahunda zose zahagaritswe na leta y’uRwanda zizakomeza guhagarara uretse izemewe zirimo serivisi zibanze zirimo ubuvuzi, ubucuruzi n’izindi, Amashuri y’ibyiciro byose yaba aya Leta n’ayigenga nayo azakomeza gufunga, kugeza iki gihe, Gusa inama y’Abaminisitiri yasabye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura binyuze mu ikoranabuhanga.

Gahunda yo kwibuka Genoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 nayo yamenyeshejwe abitabiriye iyi nama na Minisiteri y’Ubutabera, Ndetse ko izakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, harimo kwibukira mu ngo hifashishijwe ibitangazamakuru bitandukanye birimo Televisiyo, Radiyo, ibinyamakuru n’ibindi.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!