Uko umuhango wo gutangiza iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 26 Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 wagenze {Amafoto}

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame benyegeje urumuri rw’icyizere mu gutangiza iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Mata 2020, mu Rwanda hose hatangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Ku rwego rw’igihugu uyu muhango watangirijwe ku mugaragaro ku rwibutso rwa Genocide rwa Gisozi gusa ukitabirwa n’abantu bake b’ababayobozi kubera gahunda yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi wa Congo Brazzaville, Guy Nestor Itoua, ashyira indabo ku mva.
Perezida wa Sena, Augustin Iyamuremye, Yunamiye Inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame benyegeje urumuri rw’icyizere ku banyarwanda.

Abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, Perezida wa Sena, Augustin Iyamuremye , Perezida w’Umuryango IBUKA, Dusingizemungu Jean Pierre, Ambasaderi wa Congo Brazzaville, Guy Nestor Itoua, Ndetse na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Nteziryayo bari mubitabiriye uyu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu butumwa umukuru w’igihugu yagejeje ku muryango mugari w’abanyarwanda yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwanda muri rusange mu gukurikiza ingamba zidasanzwe ariko ngombwa zo kurwanya icyorezo cya koronavirusi mu Rwanda no ku isi hose, Abashimira cyane, Yanavuze kandi ko nubwo hahindutse uburyo bwo kwibuka, Ariko bitabuza abanyarwanda kuzuza inshingano yo kwibuka, no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse, Hahindutse uburyo bwo kwibuka gusa, Ati “Uyu munsi turibuka amahano twanyuzemo, n’ibyo twatakaje, umuntu ku giti cye, n’Igihugu. Tuzakomeza kwigisha Abanyarwanda babyiruka ubu, n’abazakurikiraho, ibyabaye ku Gihugu cyacu, n’amasomo twabikuyemo,

Ayo masomo turayashyira mu bikorwa kugira ngo azagirire akamaro abazadukomakaho. Ibyo byose twize mu mateka yacu ni ibikomeza ubumwe bwacu. Atwigisha agaciro k’ubuyobozi bwiza, bwita ku mibereho y’abenegihugu, Twamenye akamaro ko gukorera hamwe, tukubaka ejo hazaza habereye Abanyarwanda bose.

Ubudatezuka n’umutima w’impuhwe biranga Abanyarwanda bizakomeza kudufasha mu kunyura mu bibazo bishya duhura nabyo, harimo n’ibyo muri iyi minsi, Abatuye kuri iyi si twese duhuriye kuri byinshi ku buryo ubuzima bwacu ari urusobe. Tuzakomeza rero gutanga umusanzu wacu kugira ngo iyi si irusheho kuba nziza, dusangira amateka yacu n’ibitekerezo bifasha guhanga ibishya dukura mu muco wacu, n’abo bishobora kugira akamaro bose.Kugira dutya ni ukongera ikizere gituma turushaho kuba abantu bazima, kandi kitwibutsa ko nta muntu umwe wenyine wigira.

Hafashwe umunota wo kwibuka Inzirakarengane za Genoside yakorewe Abatutsi Muri 1994.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!