Wari uzi ko Google buri munsi iburizamo emails miliyoni 18 z’abatekamutwe zivuga kuri Coronavirus.

Sosiyete y’Ikoranabuhanga, Google, ikomeje gukurikirana ndetse inatahura abatekamitwe bakomeje kubeshya hirya no hino ku makuru ajyanye n’Icyorezo cya Coronavirus.

Muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cyugarije Isi, cya Coronavirus Sosiyete y’Ikoranabuhanga, Google yatangaje ko buri munsi isiba emails za Gmail miliyoni 18, ziba zoherejwe n’abajura mu by’ikoranabuhanga bazitirira izigira inama abaturage kwirinda coronavirus, kandi zigamije kwinjira mu mabanga yabo, Icyorezo cya coronavirus cyatije umurindi abashaka gukoresha Gmail, biba amabanga n’amakuru bwite y’abakoresha uwo muyoboro nkuko bitangazwa n’iyi sosiyete.

Kugeza ubu mu mibare yakozwe na Google igaragaza ko Gmail ikoreshwa n’abantu basaga miliyari 1.5 ku Isi yose, Google ivuga ko ubutumwa buri koherezwa n’abo batekamutwe harimo ububa bwiyitiriye abayobozi b’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS, Ndetse Ubwo butumwa bukaba buba bushishikariza abo bwohererejwe, kumanura porogaramu runaka zazanye nabwo cyangwa zishishikariza abantu kwitanga, Kugeza ubu hari n’ubutumwa buri koherezwa bwitiriwe ibigo bya Leta zitandukanye, busaba abaturage gutanga inkunga yo kurwanya Coronavirus.

Gusa ngo nubwo bimeze bityo, Google yijeje abantu ko ifite imashini kabuhariwe mu gutahura izo emails z’abatekamutwe ku buryo 99.9 % byazo bisibwa zitaragera niyo zijya.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!