Coronavirus: Abahanzi ndetse n'abanyamakuru b’imyidagaduro bagaragaye mu gikorwa cyo gutanga ifu y’igikoma ku batishoboye.

Mu gikorwa cyahuriwemo n’Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro ndetse n’iry’Abahanzi ba muzika ku bufatanye n’Uruganda rukora ifu y’igikoma rwa Africa Improved Foods (AIF) bafashije imwe mu miryango itishoboye.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2020, Ubwo uruganda rukora ifu y’igikoma ruzwi nka Africa Improved Foods rwashyikirizaga Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro n’iry’Abahanzi ba muzika toni eshanu z’ifu y’igikoma yo gushyigikira abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, Izi toni z’ifu y’igikoma zatanzwe mu rwego rwo guhangana na Coronavirus, Ndetse eshetu muri zo zikaba zahise zishyikirizwa uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, buri Karere kakagenda kagenerwa toni imwe.

Joel Rutaganda Uhagarariye Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro Joel Rutaganda yatangaje ko iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ariko by’umwihariko bakaba baratewe inkunga na AIF, Uru ruganda rwemeye kugutera inkunga yo kugoboka abanyamuryango bagize iri huriro ndetse n’abahanzi, Gusa n’abaturage basanzwe, Bakunze gukurikirana bya hafi akazi k’iri huriro bababaye, bakaba bahawe iyi nyunganizi nkuko Joel Rutaganda yakomeje abitangaza, Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abahanzi ba muzika, Nawe ati bitewe n’ingamba zihari z’uko abantu bagomba kuguma mu ngo zabo kandi abahanzi nabo bakaba bagomba kuzikurikiza, byabaye ngombwa ko dutekereza kuri bagenzi bacu bashobora kuba baragizweho n’izi ngaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Tubabwire aba baturage bahawe amoko y’ifu y’igikoma arimo Nootri Toto igenerwa abana bato kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri, Nootri Mama igenewe abagore batwite cyangwa n’ababyeyi bonsa, Nootri Family igenewe umuryango wose ndetse na Nootri Qwik.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!