Nemera ko imperuka ari urupfu rw'umuntu cyangwa se iherezo ry'ubuzima bwe kw'Isi "Evelyne Uwera" umuhanzi nyarwanda muri Gospel

Umuhanzi nyarwanda Evelyne Uwera, Uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana afite uko abona ibi bihe bikomeye byugarije U Rwanda ndetse n’Isi yose muri rusange.

Yitwa Evelyne Uwera umuhanzi nyarwanda uvuka mu karere ka Kayonza, watangiye umurimo wo kuririmba no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2018, Uyu muhanzikazi yakoze indirimbo zitandukanye zakoze ku mitima ya benshi, zirimo “Reka Nkushime,Kuba Ndiho”, I sing, Uri Uwera” ndetse ‘Izindi nyinshi.

Ifoto igaragaza indirimbo ye yise “Reka Nkushime”

Evelyne Uwera yahisemo gukora umurimo wo kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Nyuma yo gukurira mu umuryango usenga agatozwa kubaha nfetse no gukunda Imana, ndetse akabiboneramo byinshi byiza byanamuteye kumva ko ntacyamubuza kuyikorera ibihe byose, Uyu muhanzi ufite intumbero yo guteza imbere umuziki nyarwanda binyuze mu ivugabutumwa ndetse no kwamamaza inkuru nziza za Yesu Kristo kw’Isi yose kimwe n’abandi avuga ko yagowe cyane n’ubushobozi bucye bwo gusohora ibihangano ndetse no ku byamamaza ngo bigere aho byagombaga kugera, Ndetse yemeza ko uruhando rw’umuziki wa Gospel mu Rwanda rukiri hasi cyane ugereranyije n’ahandi kw’Isi kuko benshi batabiha agaciro cyane bitewe nuko batabibonamo inyungu zako kanya, cyangwa zitagaragarira amaso, Ati ikindi cyaba inzitizi ni ukudashyigikirwa kw’ibihangano by’abahanzi ba Gospel.

Evelyne Uwera Umuhanzi Nyarwanda Uririmba Indirimbo zo Kuramya No Guhimbaza Imana!

Abajijwe icyo avuga ku bihe bikomeye byugarije Isi nk’umukozi w’Imana yagize ati “Icyo navuga kuri ibi bihe bikomereye Isi yose, Ni uko nta muntu bitagizeho ingaruka cyangwa bitazazigiraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Ariko kandi ndabona ko ari igihe cyiza cyo kwitekerezaho tukanatekereza ku Mana yaremye Isi, kuko ariyo yonyine ifite imbaraga n’ubushobozi bwose ku muntu bityo bidufashe guca bugufi twegere Imana tuyisabe gukiza Isi” Kuba ibi bihe byaba bifite aho bihuriye n’imperuka, Evelyne Uwera avuga ko atabyemeza 100% kuko ngo asanga no mu myaka ya cyera indwara z’ibyorezo zaragiye zibaho kenshi ndetse zigatwara ubuzima bwa benshi, Ariko bikaza kugeza igihe bigashira Ati “Gusa twibuke neza ko Bibiliya uvuga ko habayeho itangiriro hazabaho n’Iherezo ryayo gusa nemera ko imperuka ari urupfu rw’umuntu cyangwa se umunsi wa nyuma w’urugendo rw’ubuzima bwe kw’Isi.

Evelyne Uwera Umuhanzi Nyarwanda Uririmba Indirimbo zo Kuramya No Guhimbaza Imana!

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Evelyne Uwera yavuze ko abahanzi ba gospel bacyeneye kugira ubumenyi buhagije mu gukora ibihangano byakundwa cyane ndetse bigatera imbere, Ati ikindi bagomba kongera imbaraga mu kwamamaza ibikorwa byabo, gukunda umurimo bakawukora neza, gutinyuka ndetse no kudaharanira inyungu z’Umuntu ku giti cye ahubwo bagashyira hamwe kuko iyo izo nyungu zitabonetse impano nyinshi zihagarara, Yasoje kandi yemeza ko hari abahanzi bakora iyi njyana afatiraho icyitegererezo ndetse yigiyeho byinshi birimo gutinyuka byumwihariko ku gitsinagore, Kugira ishyaka no gufatanya

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!