Umuraperi Pacson yongeye guhabwa akazi kuri Radio 1, Nyuma yo gushyamirana na KNC.

Ngoga Edson uzwi nka Pacson, Mu njyana ya Hip hop hano mu Rwanda yongeye kwisanga kuri radiyo yahoze akorera ndetse anakundwa n’abatari bake mu biganiro bye yakoraga byo guteza imbere umuziki nyarwanda imbere byumwihariko injyana ya Hip hop.

Pacson yongeye guhabwa akazi kuri Radiyo 1, Nyuma yo gushwana na nyir’iyi radiyo Kakooza Nkuriza Charles ahagana mu kwezi kwa Kanama 2019, Ubwo KNC yatangazaga ko uyu muraperi Pacson akwiriye kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cy’Iwawa kubera imyitwarire ye yavugaga ko ikabije kuba mibi no ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’abandi ubwo yari mu kiganiro we n’uwitwa Angelibert Mutabaruka basanzwe bakorana.

Ibi byaje gukurura umwuka mubi hagati ya Pacson ndetse na KNC, byaje no gutuma uyu musore adakomeza imirimo ye kuri iyi Radio, Ndetse akaza no gusubiza amagambo yari yavuzwe na KNC bigatuma habaho guterana amagambo ku mbugankoranyambaga zitandukanye, Nyuma yo kunyura ku zindi radio zirimo na City Radio Pacson yongeye kugirirwa ikizere na KNC maze amusubiza akazi ke, Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2020, uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi yongeye kumvikana kuri radio 1 mu kiganiro cye gihita mu masaha ya 2:00 Pm z’amanywa kikarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ngoga Edson uzwi nka Pacson, Mu njyana ya Hip hop hano mu Rwanda

Mu magambo ye Pacson yavuze ko kugaruka kwe mu kazi kuri radio 1 abigereranya nko kugaruka k’umwana mu rugo, Yagize Ati “Umwana ashobora kuva mu rugo akosheje bakamunyuzaho akanyafu bakamugumisha mu rugo, nanjye rero nyuma yo gukora amakosa ubu KNC yanyujijeho akanyafu angarura mu rugo”, Pacson kandi yanakomoje ku bikorwa bye bya muzika maze yemeza ko afite gahunda yo gukora umuziki adahagarara kuko anafite zitandukanye muri studio agiye gusohora.

Ngonga Edison wmenyekanye nka Pacson yamenyekanye mu ndirimbo nka “Imvune, 2012, Revolution, Underground Kings Ghetto Soldier n’izindi nyinshi.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!