Perezida Kagame yatanze imbabazi ku bakobwa bagera kuri 50 bari barahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020, Perezida Kagame yatanze imbabazi rusange ku bakobwa 50 bari barakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukuramo inda.

Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 niyo yatangarijwemo uyu mwanzuro. Mu byemezo byayo, ikirebana n’iyi ngingo kigira kiti “Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi umuntu umwe ndetse n’imbabazi rusange ku bakobwa mirongo itanu bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda, Iyi nama kandi yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3596 bahamwe n’ibyaha binyuranye, Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Amategeko avuga ko imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta bisabwe kubahirizwa cyangwa hateganyijwe amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!