Sinshaka umukunzi kuko ingufu zose nshaka kuzishyira mu muziki, Igihe ndimo sicyo gukundana, ni icyo gukora ntarangara" Sintex.

Umuhanzi Sintex yakomoje ku itandukana rye n’umukunzi we Yvette bamaranye igihe kitari gito mu munyenga w’urukundo, Ariko ubu bakaba batakiri kumwe.

Arnold Kabera wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka Sintex byumwihariko mu njyana ya Dancehall, yaciye amarenga ko yatandukanye n’uwari umukunzi we Yvette Mukeshimana unaheruka kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ariko ntabashe kurenga amajonjora, Uyu musore uri mu bahagaze neza mu njyana akora ya Dancehall yasubije ikibazo cy’itandukana rye n’uwari umukunze we, Mu magambo ye ashize amanga yagize Ati “Twarakundanye, ndisegura ku bakunzi banjye bumvaga ko twakabaye tukiri kumwe, Ubu ndi njyenyine ariko sinshaka umukunzi kuko ingufu zose nshaka kuzishyira mu muziki. Igihe ndimo si icyo gukundana, ni icyo gukora ntarangara”

Yvette Mukeshimana wakundanye na Sintex imyaka igera kuri 5 yose, Ntibakiri kumwe.
Umuhanzi Sintex, Uri mu bahagaze neza mu njyana ya Dancehall ntakirangamiye iby’inkundo.

Uyu muhanzi kandi ahakana yivuye inyuma ibyo kuba indirimbo nshya iri kuri EP ye {My Vibes} yise “Love Story” hari aho yaba ihuriye n’urugendo rw’urukundo hagati ye na Yvette, Maze agira Ati “Sibyo, njye sindirimbira umuntu, Ariwe navugaga nashyiramo n’amazina ye maze nkayimuha sinakwirirwa nyisohora” Kugeza ubu urukundo hagati y’aba bombi rumaze ukwezi rurangiye, Ariko bakaba bagikorana nk’inshuti za hafi nyuma y’igihe kingana n’imyaka 5 bakundana, Sintex wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Why” aherutse gukora ibidasanzwe ubwo yashyiraga hanze EP igizwe n’indirmbo 6 mu minsi itarenze 2, Izi ndirimbo zigize EP “My Vibes” zirimo “Jangolo, Caltulator, Friday, Midnight Call, Love Story ndetse na Gahunda”

Reba hano indirimbo nshya ya Sintex yise “Love story”

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!