Abatuye umujyi wa Dar es Salaam basabwe kujya mu mihanda bishimira ko basa n'abari gutsinda icyorezo cya Coronavirus.

Abaturage batuye umujyi wa Dar es Salaam, basabwe na Paul Makonda, Umuyobozi w’uwo mujyi kwerekeza mu mihanda bakishimira ko icyorezo cya Coronavirus gisa n’icyatsinzwe muri Tanzania.

Makonda asabye ibi abaturage, Nyuma y’igihe igihugu cya Tanzaniya gihanganye n’icyorezo cya Covid-19, kugeza kigize ikibazo cyo kuzura kw’ibitaro byuzuraga abarwayi bikanateza impungenge ku banyatanzaniya ko hashobora kubaho impfu nyuma yo gutinda kubona ubuvuzi ku barwayi ba Covid-19, Nyuma yuko Makonda Paul ahamagariye abaturage kwiroha mu mihanda bakishimira ko basa n’abari gutsinda Covid-19, Abanya-Tanzania bo bakomeje kugaragaza impungenge ko ibyavuzwe na Makonda bishobora gutuma batubahiriza amabwiriza abuza abantu kwegerana.

Makonda Paul yasabye abaturage badafite ubwoba ko bagomba kugura imyambaro mishya bakarimba, Ndetse bakitabira ibyo birori ari benshi muri iyi mpera y’icyumweru, Yanasabye kandi ko amaduka amanura ibiciro kugera kuri 80% kugirango afashe abaturage kwishimira iyo ntsinzi asanga bagiye kugeraho.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Ambasade ya Amerika muri iki gihugu cya Tanzaniya yo yahise uburira abanyamerika baba muri Tanzania n’imiryango yabo kuguma mu rugo keretse abajya gushaka serivisi z’ingenzi nko guhaha ibiribwa ndetse bakabuza abantu kwinjira mu ngo zabo,

Ni mu gihe kandi Perezida John Pombe Magufuri we yishyiriyeho iminsi igera kuri 3 yo gushimira Imana ikomeje gufasha Tanzaniya mu igabanuka ry’imibare y’abandura Covid-19.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

One thought on “Abatuye umujyi wa Dar es Salaam basabwe kujya mu mihanda bishimira ko basa n'abari gutsinda icyorezo cya Coronavirus.

  • August 3, 2021 at 10:49 pm
    Permalink

    Thank you so much for giving everyone a very marvellous possiblity to read in detail from this web site. It is often so ideal and as well , jam-packed with a good time for me personally and my office mates to visit your blog at minimum three times weekly to study the latest things you have. Not to mention, I’m always amazed with your powerful tips served by you. Certain 4 areas in this posting are absolutely the most effective I’ve ever had.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!