Igitaramo cyo kumurika Album ya Igor Mabano kizabera mu rugo rwa Knowless na Clement

Umuhanzi Igor Mabano ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise “Urakunzwe” kizabera kuri interineti ku rubuga rwa Youtube.

Iki gitaramo Igor agiteguye nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 kiburijemo icyo yari yarateguye mbere cyagombaga kuba tariki 21 Werurwe 2020 , kubera gahunda z’imyidagaduro zitari zemewe muri ibyo bihe, Igor Mabano umaze imyaka igera kuri ibiri gusa atangiye urugendo rw’umuziki, nyuma yo gutangirira mu itsinda ritwa Sebeya Band avuzamo ingoma, Agiye kumurika album ye ya mbere nyuma yuko ari n’umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda byumwihariko mu njyana ya R&B, Album “Urakuzwe” ya Igor Mabano izaba iriho indirimbo ze zitandukanye zirimo Back, Urakunzwe, Dear Mashuka, Ese iyo utegereza ndetse n’izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

Iki gitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Igor Mabano yise “Urakunzwe” gishobora kuzabera mu rugo rwa Knwoless na Clement mu Karere ka Bugesera ari naho abahanzi bo muri Kina Music bamaze igihe baba muri ibi bihe bya COVID-19, Nel Ngabo na Butera Knowless basanzwe banakorana bya hafi muri Kina Music, Ni bamwe mu bahanzi bazafasha Igor Mabano muri iki gitaramo, Mu rwego rwo gusogongeza Abakunzi be, zimwe mu ndirimbo ziri kuri album batari bumva, Igitaramo cyo kumurika album ya Igor Mabano kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2020, guhera i saa kumi z’umugoroba kuri YouTube.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!