Dore ibintu 5 by’ingenzi byafasha ubucuruzi bwawe muri ibi bihe by’icyorezo cya Koronavirusi

Nkuko yabitangarije mu kinyamakuru entrepreurs.com Desmond Lim washinze ihuriro Workstream ryo muri Amerika rireba uko ibigo byubahiriza amasezerano y’amasaha abakozi bakora akaba n’umuyobozi waryo. Atanga ibitekerezo bikubiye mu ntambwe 5 ushobora kugenderaho zikagufasha gukomeza gusigasira business yawe mu bihe by’ibyorezo.
Kubera iki cyorezo byatumye bamwe batekereza ibindi bakora. Uruganda rwo muri Amerika rukora imodoka rwahise ruhindura ibyo rukora kuko rwabonaga muri iyi minsi ruhita rukora udupfukamunwa tugera kuri miliyoni 2.4.


Naho uruganda rwo mubwongereza Dyson rukora Ibijyanye n’ikoranabuhanga rwo rwahise rukora imashini zifasha abantu guhumeka neza mugihe umunyamideri w’umufaransa Louis Vuitton yahise atangira gukora imiti bakaraba intoki (Hand Sanitizer).
Ni gute rero abafite business zabo bakwigira kuri ibi bigo kubera ibitekerezo byihuse byagize.


1. Vugana n’abakiriya bawe kandi ubumve
Urugero niba ufite Resitora cyangwa ubucuruzi ukorera kuri murandasi fata telefoni yawe uhamagare abakiriya bawe umwe kuri umwe, ubabaze uko bameze, ariko ikingenzi cyane ubabaze ibyo bakeneye muri uwo mwanya.
Niba ufite Resitora ubabaze uko bari bubone ibiryo uwo munsi, niba ushobora kuza kubatekera mu rugo, muri make umuntu ufite business agomba kuba hafi y’abakiriya be, akitondera gushyira ingufu kubyo abakiriya bakeneye. Ikindi niba ibyo wakoraga bibuze isoko hita utekereza cyane ibindi abakiriya bawe bakeneye ubikore.


2. Kurikira amahirwe ari mu bo ukorana nabo
Komeza w’ubuke icyizere mu bakiriya bawe ibi bizatuma benshi bakomeza ku kwizera kurushaho bitumen nta handi batekereza kujya. Shaka uburyo uhorana udushya byo ukora bitumen abakiriya bawe bahora bifuza kureba ibigezweho ufite kandi ugendane n’igihe ukoresha ikoranabuhanga mu kubaha serivisi bizatuma barushaho ku kumenyekanisha bitumen n’abakiriya barushaho kwiyongera.


3. Gabanya ibigutwara amafaranga menshi upange gahunda iri hagati y’amezi 6-12
Mu bitekerezo byanjye niyumvishaga ko gishorbora kumara amezi atari makeya. Nka rwiyemezamirimo nagabanyije ibyantwaraga amafaranga menshi ahubwo ndayazigama. Reka gusohora amafaranga adakenewe cyane kandi ureke nabo mukorana bamenye gahunda nshya ufite.
Biba byiza cyane gutegura ibintu hakiri kare kuko nubwo ntawe ubyifuza ntawamenya wenda iki cyorezo gishobora no kugeza muri 2021 ibi rero bizafasha business yawe kudahungabana mu mezi ari imbere.


4. Sangiza abantu ibyawe by’ingirakamaro kandi ubabwize ukuri
Muri ibi bihe nk’ibi hari ibikenewe ku muyobozi nko gukomeza gusangiza abandi ibintu by’ingenzi. Urugero nk’umuyobozi wa Zoom, Eric Yuan, yafashije ibigo gukoresha ikoranabuhanga ryo gukorana inama hifashishijwe amashusho kandi abigira ubuntu ku mashuli yose yo muri America.


Uyu ni umwanya ku bashoramari yaba abanini n’abatoya kwita ku ndangagaciro zabo n’intego bafite. Umukire Jack Ma ufite Ikigo cyitwa Alibaba akenshi avuga uko icyambere yitaho yibanda kubakiriya be, ikindi akita ku bakozi no kubashoramari bagenzi be, ni uko yakomeza guteza imbere Ikigo cye byibura mu myaka 102 iri imbere.

5. Tegura gahunda y’igihe kiri imbere nibura hagati y’amezi 12-18

Nta gushidikanya iki cyorezo kizamara amezi menshi. Nubwo haboneka urukingo rwayo ntabwo rwaboneka munsi y’umwaka. Niyo mpamvu rwiyemezamirimo agomba gushyiraho ingamba nibura mugihe kiri hagati y’amezi 12-18, kuko ntabwo ari igihe cyo gutekereza umwanya muto cyangwa ngo twumve ko ibi bizarangira mu gihe gito kiri imbere.
Mu gutegura imbere hawe tangira uzigame ukorana n’amabanki abakozi bawe mukorane neza. Ukeneye gushyiraho uburyo buzagufasha kwikura mu bibazo bikomeye ukareba kure kandi uhanga n’udushya n’umurongo mushya ugomba kugenderaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!