Niyorick yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ntujya untenguha” yatangiriyeho yinjira mu muziki wa Gospel.

Umuhanzi Niyonsenga Eric ukoresha amazina ya Niyorick mu muziki nyarwanda byumwihariko mu muziki wo guhimbaza Imana yinjiyemo, yamaze gushyira hanze amashusho meza y’indirimbo ya mbere ihimbaza Imana yakoze yise “Ntujya Untenguha”

Uyu musore uvuga ko yahisemo kwinjira mu muziki wo guhimbaza Imana, nyuma yo gusanga hari byinshi yamukoreye bimuha impamvu zo kuyishima, Yamuritse amashusho y’indirimbo ye yuzuyemo amashimwe akora ku mutima yise “Ntujya Untenguha” amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na M-VAVA GZ ndetse kugeza ubu akaba aboneka ku rukuta rwe rwa Youtube ndetse no nsakazamashusho {Televisiziyo} zitandukanye za hano mu Rwanda.

Niyorick wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Urutoki, Uramfite, Urujijo n’izindi nyinshi avuga ko agikomeje uyu murimo ndetse afite gahunda yo gukora cyane ibindi bihangano byinshi byo guhimbaza Imana, Aganira na Kigalisource.rw yameje ko umuziki yinjiyemo utandukanye cyane nuwo yakoraga kuko n’imikorere itandukanye cyane kuko agiye gukora ibingano byinshi bitewe nuko byinshi mu byari bumuhugije byagabanutse ndetse akazagaragara cyane mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki mushya yinjiyemo.

Byumwihariko yasoje ashimira byimazeyoabakunzi b’umuziki we badahwema kumwereka ko bari bafite inyota y’ibihangano bye bishya, akabasaba ubufasha bwo gukwirakwiza ibihangano bishya bye bikubiyemo ubutumwa bwiza bw’umurimo w’Imana.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

One thought on “Niyorick yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ntujya untenguha” yatangiriyeho yinjira mu muziki wa Gospel.

  • August 13, 2021 at 10:09 pm
    Permalink

    A lot of thanks for all of the labor on this web site. My mum takes pleasure in making time for investigation and it’s really easy to understand why. I know all of the compelling manner you provide reliable tips and tricks via your website and even recommend participation from visitors on that situation then our own simple princess is undoubtedly studying so much. Take advantage of the rest of the new year. You’re the one performing a glorious job.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!