Ubutumwa bukomeye kandi bw’Ingenzi Neg G The General yahaye abaraperi bakiri kubaka amazina

Umuraperi Ngenzi Serge wamenyekanye cyane nka Neg G The General mu njyana ya Hip Hop Crank na Raggaton mu itsinda rya Utp Soldiers, yageneye ubutumwa abaraperi bagenzi be bakiri kuzamuka mu njyana ya hip hop nyuma yuko nawe agarutse mu muziki.

Neg g uherutse gushyira hanze indirimbo yise “Ibyacyera” ikubiyemo imikarago ikomeye igaruka ku bihe byacyera ubwo bari bahagaze neza ndetse injyana ikunzwe cyane
Aganira na Kigalisource.rw, Neg G yakomoje ku mpamvu nyamukuru yamuteye kwandika indirimbo “Ibyacyera”

Ati ” Nashakaga kwibutsa abantu amateka ya hip hop kw’Isi no mu Rwanda muri rusange , nsobanurira urubyiruko rw’ubu aho ibyo babona uyu munsi wa none byaturutse, kugirango bumve ko hari ibitambo n’izindi mbaraga byahatakarijwe ndetse ko umuziki wanone bumva hari abawuvunikiye”

Neg G kandi yibukije abahanzi bakizamuka ko bakagombye kwigira ku makosa bakoze nka bakuru babo, bagashyira hamwe, “Ati bigire ku makosa twakoze bayirinde bashyire hamwe gusa aho duhuriye hose bajye bibuka kunamira abakambwe”

Uyu muraperi kandi yasoje avuga ku bikorwa bye bishya bya muzika, Aho yatangaje izina rya Album agiye gushyira hanze izaba ihuriyeho indirimbo zigera kuri 10 ndetse izigera kuri 8 zikaba zaramaze kurangira hasigaye 2, Iyi album ikazaba yitwa “Perestroika”

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!