Imvo n’imvano y’indirimbo nshya ya The mane bise “Ikanisa” ese ihurira he n’ibyavuzwe kuri Marina.

Label ya The Mane music yongeye gusyira hanze indirimbo nshya igamije gucyebura abajya bibasira abahanzi bakabita amazina asebanya ndetse babacira imanza ku bikorwa runaka baba bakoze.

Iyi label iyobowe na Bad Rama ndetse ikabarizwamo abahanzi batandukanye barimo Marina Deborah, Queen Cha na Clavin Mbanda bahuje imbaraga maze basohora indirimbo yitwa “Ikanisa” nyuma yuko uwitwa Marina yibasiwe ‘abakunzi b’umuziki nyarwanda ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yatawe muri yombi nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uuyobozi wa The Mane, Bad Rama yavuze ko ibi biri mu byabatije umurindi wo gusohora iyi ndirimbo vuba kugirango bagire ubutumwa baha abakunzi b’umuziki ndetse n’abandi bose bajya bacira imanza abahanzi, Yagize ati “Ni indirimbo itanga ubutumwa cyane cyane ku bantu bafata umuhanzi nk’uwataye umuco cyangwa se nk’utararezwe. Nyamara burya siko biba bimeze“,Hari ibyo ashobora gukora kubera ko ari akazi ke ashinzwe gukora. Hari ibyo ashobora kwambara bitewe n’aho agiye bitari na buri muntu wese wabyemererwa kubyambara.

Indirimbo “Ikanisa” yakozwe na Producer Element unahagaze neza mu ba producer bo mu Rwanda, Bad Rama nawe yumvikana muri iyi ndirimbo aririmbamo nk’umuhanzi, Marina we Avuga ko uko yitwara mu muziki bitandukanye kure n’ubuzima abayemo busanzwe,ndetse akaririmba aririmba agaruka ku kuntu umuhanzi agirwa igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, agaseserezwa n’abamuzi ndetse n’abatamuzi bakamuvuga kakahava!

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “IKANISA” YA THE MANE

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!