Ubutumwa bwa The Ben kuri Byiringiro Lague wahetse amavubi imbere ya Mozambique.

Umuhanzi The Ben yagaragaje uburyo atewe ishema na Lague Byiringiro rutahizamu w’amavubi wanayoboye ikipe akayihesha intsinzi kuri uyu wa gatatu.

Nyuma yuko Lague Byiringiro atsinze igitego cy’intsinzi mu mukino wahuje Ikipe y’Igihugu Amavubi na Mozambique, Icyamamare The Ben banasanzwe ari inshuti cyane nkuko byemezwa na Lague Byiringiro yamwishimiye cyane maze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben ashimira cyane Byiringiro Lague wongereye icyizere cy’abanyarwanda agira Ati “Ntewe ishema n’umukinnyi wavuyemo” , Ndetse ko hakiri amahirwe yo kwitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.

Lague Byiringiro Ahanganye na Myugariro wa Mozambique

Tubabwire ko Amavubi yatsinze Mozambique mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Werurwe 2021, Amavubi yahise afata umwanya wa kabiri mu itsinda F, Nyuma yo gutsinda umukino wa Mozambique n’amanota atanu, Ndetse akaba akurikiwe na Mozambique inganya amanota ane na Cap-Vert biri kumwe muri tsinda

Tariki 30 Werurwe, Nibwo hazakinwa umunsi wa nyuma wo muri iri tsinda, Aho Cameroun izaba yakira u Rwanda mu gihe Mozambique izakira Cap-Vert.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!