Coronavirus: Mu Rwanda hagiye gukorerwa inkingo za COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima Yatangaje ko mu Rwanda ntagihindutse hagiye gukorerwa inkingo za COVID-19, Ndetse ngo ibiganiro n’abafatanyabikorwa mu gukora izo nkingo bikaba ngo byaba bigeze kure.

Ngo mu gihe iyo minisiteri itangaza ko inkingo z’icyiciro cya kabiri za AstraZeneca zitaragera mu Rwanda, kubera ko Igihugu cy’u Buhinde kiri mu bikora izo nkingo cyugarijwe n’ubwandu bushya bwa COVID-19 no gukingira umubare munini w’abaturage bacyo, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima bw’ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse/ avuga ko gukorera inkingo mu Rwanda bizihutisha gahunda ya Leta yo gukingira nibura 70% by’Abanyarwanda biteganyijwe kuba byarangiye muri Kamena 2022.

Yagize Ati “Igihugu cyacu kiri gushaka uko mu Rwanda hakorerwa izi nkingo ku buryo byarushaho gutuma inkingo ziboneka mu Rwanda tugasagurira na Afurika, sinavuga ngo ni ejo cyangwa ejo bundi ariko ibiganiro bigeze kure n’abazaza kuzikorera hano ku buryo mu gihe cya vuba bizatanga umusaruro kandi nibirangira tuzabibamenyesha” Dr. Mpunga avuga ko abagombaga guhabwa urukingo rwa kabiri rwa Pfizer bamaze kuruhabwa hasigaye bake cyane naho abahawe urwa mbere rwa AstraZeneca bakaba bazahabwa urwa kabiri Gicurazi 2021.

Yagize Ati“Uwahawe urukingo rwa AstraZeneca ndabahumuriza mbabwira ko bazazihabwa, ariko sitwe tuzikora ariko muri uku kwezi tuzazibona tubakingire, babe bihanganye kuko uko batinda guhabwa urwa kabiri niko ubudahangarwa bw’umubiri buzamuka, kandi abahawe rumwe si kimwe n’abatarabona na rumwe kuko rusumba ubusa”

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!