Uwahoze ari umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ari kubarizwa mu Rwanda

Umufaransa Arsene Wenger wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ari mu gihugu cy’URwanda aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Kugeza ubu nyuma yo guhagarika umurimo wo gutoza Wenger asigaye ari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA, Inama yitabiriye izabera muri Kigali Serena Hotel, Aho azaba ari kumwe n’abandi bagabo b’intavugirwamo barimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF izabera mu Rwanda izibanda ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

Umutoza Arsene Wenger ubu ari kubarizwa mu Rwanda

Indi ngingo y’inginzi izaba igize iyi nama harimo amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n’umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!