Urugaga rwa Sinema Nyarwanda rwakebuye Abakinisha abana n’abaka ruswa zirimo iy’igitsina

Urugaga rwa Sinema mu Rwanda rwasabye abanyamuryango barwo kwitwararika ibirimo gukinisha abana bakiri bato badafite uburenganzira bw’ababyeyi babo ndetse n’ababakinisha filime z’urukozasoni.

Bubinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru n’abanyamuryango barwo, Ubuyobozi bw’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda bwatanze butumwa bugenewe amasosiyete ndetse n’abahanga ibihangano bya filime ku ku giti cyabo, Ni ubutumwa bwasohoye kuri uyu wa gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, Ni itangazo ryibutsa buri wese ko akwiye kuba afite “Union” abarizwamo kugira ngo yibaruze maze ashyirwe ku rutonde rw’abakora umwuga wa Sinema ku rwego rw’igihugu.

Ikindi abanyamuryango b’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda bamenyeshejwe ni uko amakarita bari basanganywe (License Cards) atacyemewe gukoreshwa, Ahubwo ko hari amashya atangirwa ku cyicaro cyarwo, Muri iri tangazo kandi, buri wese ushaka kugira igikorwa cya Sinema akorera mu gihugu, yasabwe kujya abanza kwegera urugaga kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze (Recommendations) bumuhesha uburenganzira bwo gufashwa n’izindi nzego za Leta bakorana.

Abanyamuryango bibukijwe ko nta muntu wemerewe gukinisha umwana uwo ari we wese (yaba umuhungu cyangwa umukobwa) utaruzuza imyaka 18 y’amavuko, atabiherewe uburenganzira n’ababyeyi be cyangwa abamurera, Ubuyobozi bwongeyeho ko n’iyo yaba yabiherewe uburenganzira, nta wemerewe gukinisha umwana iby’urukozasoni n’ibyatuma ararukira mu ngeso mbi zinyuranye kuko aba atarageza ku myaka yo kwifatira ibyemezo, Ku kijyanye na ruswa, ubuyobozi bw’uru rugaga bwibukije buri wese ko nta muntu ukwiye kwitwaza ibikorwa bya Sinema ngo yake ruswa iyo ari yo yose, yaba iy’amafaranga cyangwa se iy’igitsina

Willy Ndahiro watorewe kuyobora urugaga rwa Sinema mu Rwanda

Abakora filime kandi banakeburiwe ku kubungabunga no gusigasira umuco Nyarwanda binyuze mu bihangano byabo, Ubwo butumwa bugira buti “Abantu banyuranye bakora ibihangano bya films, videos, movies cyangwa se Sketches zinyura kuri YouTube bagamije kugeza ibyo bihangano byabo ku Banyarwanda, barasabwa gutekereza, kwiga no kubisesengura hagamijwe kureba icyo bimarira Abanyarwanda mu kubaka indangagaciro zabo zishingiye ku muco, ku bumuntu no gukunda igihugu

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!