Umuhanzi Meddy Azarushinga kuri uyu wa Gatandatu n’umukunzi we Mimi Mehfra

Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy agiye gucececyesha benshi bagiye bamunenga ko atarongora kandi imyaka afite ibimwemerera cyane

Uyu muhanzi yaciye amazimwe maze atangaza iby’ubukwe bwe, Yemeza ko Iki cyumweru kizamusiga ari umugabo wa Mimi Mehfra nkuko bateganya gukora ubukwe ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki 22 Gicurasi.

Nyuma yo kwambikana impeta no kwiyereka Inshuti n’Imiryango, Ubu hagezweho kubana Akaramata

Ubukwe bwa Meddy butegerejwe na benshi basanzwe bakunda uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, Amaherezo y’inzira ni mu nzu rero, Ngabo Medard AKA Meddy azakora ubukwe n’uyu mukobwa w’Umunya-Ethiopia bamaze igihe bari mu rukundo dore ko yari yaranamaze kumwambika impeta amusaba kuzamubera umufasha, Biteganyijwe ko imihango y’ubukwe izabera muri Leta Zunze Ubumwe za America aho bombi basanzwe batuye ikazabera mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, Ubu bukwe kandi buzitabirwa na bimwe mu byamamare byo mu Rwanda birimo n’abahanzi basanzwe bakorana bya hafi na Meddy.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bazwi bazataha ubu bukwe ni Ruhumuriza James uzwi nka King James unamaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yagiye atashye ubu bukwe bwa mugenzi we baririmba injyana imwe ya R&B, Biteganyijwe ko nyuma y’ubukwe bwabo, Meddy n’umufasha we bazaza muri Africa aho bazerecyeza mu Rwanda no muri Ethiopia na ho bakazahakorera ibirori byo gushimisha inshuti n’abavandimwe bakuranye.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!