Mu mafoto reba uko ubukwe bwa Meddy na Mimi Aseffa bwagenze.

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Amerika, Ngabo medard wamenyekanye nka Meddy, yaraye akoze ubukwe aho yiyemeje kubana akaramata na Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia.

Ni ibirori byari biereye ijisho byabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi, bibera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba, Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n’ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy, Hari kandi The Ben na King James baje kuririmbira abageni, Aho The Ben yaririmbye indirimbo ye “Roho Yanjye” na King James akaririmba “Ganyobwe” maze bacinya umudiho biratinda.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana, Muri ibi birori kandi hari hari Miss Grace Bahati n’abandi Meddy na we yaje gukora mu ijwi ryahogoje abakobwa benshi maze aririmbira umukunzi we, Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party, Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Meddy Na Mimi Bahoze mu munyenga w’Urukundokuva muri 2017

Aba bombi, Meddy na Mimi ni abantu bakunze kugenda bagaragaza ko bari mu rukundo cyane cyane biciye mu magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga kugeza kuriuyu munsi wabo w’Amateka, Urukundo rwabo rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Adrien Misigaro, King James Ndetse na Emmy bari mu bahanzi nyarwandabitabiriye ubu bukwe
Icyamamare The Ben na Miss Grace Bahati nabo basusurukije abari muri ibi birori

n’Akanyamuneza Kenshi Meddy yatambukanye n’Umufasha w’ubuzima bwe Sosena Aseffa {Mimi}

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!