Ibinyobwa n’ibiribwa ukwiye guhagarika guha umwana uri munsi y’imyaka 2 kuko bigira ingaruka zikomeye.

Ndabizi neza ko buri munyeyi wese aba yifuza gushimisha umwana we ndetse yakora buri kimwe kugirango umwana abone intugamubiri zihagije, Ariko kandi ni byiza ko ababyeyi bikorera ubushakashatsi ndetse bagakurikira amakuru y’ibivugwa ku biribwa n’ibinyobwa binyura mu nganda kugirango bamenye neza ibyatera ikibazo ku buzima bwa ba bana.

Hari ibinyobwa ndetse n’ibiribwa duha abana bacu bakiri bato nyamara bikoranye imisemburo itajyanye cyangwa se isumbije ubushobozi ubudahangarwa bw’imibiri yabo {Immune System} Ni muri urwo rwego twabateguriye ibinyobwa n’ibiribwa bitari byiza buzima bw’abana byumwihariko bari munsi y’imyaka 2.

1.Ubuki: Nimvuga ibi ubyumve nk’ukuri, Buriya muri buri bwoko bw’ubuki habamo bacteria ica imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana muto bukaba bwanongera ibyago byo gufatwa na Fatal yamuviramo n’urupfu.

2.Amafi yo mu dukombe: Aya mafi azwi nka Saladin ababyeyi benshi barayakunda nyamara burya si meza ku buzima bw’Umwana muto kuko Atari meza ku bwonko bw’umwana muto, Ingero z’aya mafi harimo nk’ayitwa Swordfish, King Mackerel, Telefish ndetse na Albacore Tuna

3. Juice ya Pome: Iki kinyobwa nacyo burya si cyiza ku buzima bw’Umwana muto kimwe n’izindi  juice zo mu ma karito kuko hari izirimo isukari nyinshi ishobora kwangiza imibiri y’abana, Abaganga bavuga ko izi juice hafi ya zose Atari nziza ku bana bato ariko ngo byumwihariko juice ikoze mu mbuto ya Pome yo ikaba ari mbi cyane, Gusa ngo nubwo ababyeyi benshi bibwira ko Juice yo mu mbuto za Pome ari nziza kurusha iz’Inkeri ngo ibi ni ukwibeshya cyane ahubwo Inkeri nizo zakabaye zihabwa abana.

4.Fanta ya Cocacola: Iki kinyobwa nacyo nta keza kacyo, kabone nubwo ingaruka zishobora kugaragara zitinze ariko nticyagakwiye guhabwa umwana uri munsi y’imyaka twavuze haruguru, Kuko gushora guteza ibyago byo kurwara indwara zirimo Diabet, Cancer n’izindi, Fanta ya Cocacola iba ikoranye byibura grams z’isukari 60

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!