Chelsea yegukanye igikombe cya UEFA Champions League 2020/21 itsinze Manchester City (Amafoto)

Ibifashijwemo na Havertz Chelsea yegukanye igikombe cya UEFA Champions League y’umwaka w’imikino wa 2020/21, itsinze Manchester City 1-0 nayo yo mu bwongereza ku mukino wa nyuma.

Ni mu mukino wakinirwaga kuri stade ya Estádio de Dragão yo muri Portugal kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021, Ndetse bikaba byari bibaye ku nshuro ya gatatu aya makipe abiri yo mu Bwongereza ahuriye ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya UEFA Champions League mu mikino ya nyuma igera kuri 66 imaze gukinwa. Ikipe ya Chelsea yihariye umupira mu gice cya mbere ndetse ibyaza umusaruro amahirwe yabonye nubwo Manchester City ariyo yabonye uburyo bwa mbere bwokuba yabona igitego, Aho Raheem Sterling yananiwe gutsinda igitego ku munota wa karindwi Chelsea yihariye umupira mu gice cya mbere ndetse ibyaza umusaruro amahirwe yabonye nubwo Manchester City ariyo yabonye uburyo bwa mbere bwo gutsinda, Aho Raheem Sterling yananiwe gutsinda ku munota wa karindwi imbere y’abafana basaga ibihumbi 16 , umupira awutera hanze n’agatsitsino nyuma yo kugorwa na Reece James n’umunyezamu Édouard Mendy.

Ikipe ya Manchester City yanyuzagamo nayo igasatira, Ndetse yabonye ubundi buryo bwiza bwo gutsinda ku munota wa 27, ariko Phil Foden washakaga kuroba umunyezamu Mendy yitambikwa na Antonio Rudiger, Thiago Silva wabaye umukinnyi wa gatanu ukinnye umukino wa UEFA Champions League ku nshuro ebyiri zikurikiranya ari mu makipe atandukanye, yavuye mu kibuga ku munota wa 38, aho yasimbuwe na Andreas Christensen kubera imvune.

Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, Kai Havertz yafunguye amazamu ku ruhande rwa Chelsea nyuma yo gucenga umunyezamu Ederson ku mupira yaherejwe na Mason Mount agasiga ba myugariro ba Manchester City, Ahagana ku munota wa 60, Kevin De Bryune wari kapiteni wa Manchester City, yavuye mu kibuga nyuma yo kugongwa na Antonio Rudiger, asimburwa na Gabriel Jesus. Abakinnyi b’iyi kipe y’i Manchester bibwiraga ko bashoboraga guhabwa penaliti ku mupira wakubise ku kuboko kwa Reece James, ariko umusifuzi Antonio Mateu Lahoz ababwira ko wakoze no ku gituza.

Ikipe ya Chelsea yari ifite amahirwe menshi yo gushimangira intsinzi ku munota wa 72, ku bw’amahirwe make umupira watewe na Christian Pulisic ujya hanze, Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Chelsea byahise biyiha kwegukana irushanwa rya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri, ni nyuma y’uko yariherukaga mu mwaka wa 2012 ubwo yatsndaga ikipe ya Bayern Munich yo mu budage, mu gihe ikipe ya Manchester City byakinaga yobyari ku nshuro yayo ya mbere yari ikinnye umukino wa nyuma.



LONDON, ENGLAND – MARCH 17: Emerson Palmieri of Chelsea celebrates with Ben Chilwell, Cesar Azpilicueta, Antonio Ruediger, Reece James and Callum Hudson-Odoi after scoring their team’s second goal during the UEFA Champions League Round of 16 match between Chelsea FC and Atletico Madrid at Stamford Bridge on March 17, 2021 in London, England. Sporting stadiums around the UK remain under strict restrictions due to the Coronavirus Pandemic as Government social distancing laws prohibit fans inside venues resulting in games being played behind closed doors. (Photo by Mike Hewitt/Getty Images)

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!