Safi Madiba agiye gutangiza gahunda yo gufasha abahanzi bakorera umuziki muri Canada

Umhanzi Niyibikora Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys yiyemeje gufasha abanyempano batuye mu gihugu cya Canada bakunze kugorwa no kutabona uko bamurika impano zabo.

Safi Madiba usigaye atuye muri iki gihugu cya Canada ari naho akorera umuziki we, agiye gutangiza iyi gahunda yo gufasha bagenzi be bakizamuka, Nyuma y’igihe kitari gito amaze muri iki gihugu ndetse ni nyuma yuko akoranye indirimbo “Hold me” yakoranye n’umuraperi ukizamuka muri iki gihugu witwa “Niyo”

Safi Madiba yatagaje ko iyi gahunda agiye kuyitangiza yuma yuko asanze muri iki gihugu harimo impano nyinshi zihura n’imbogamizi cyane, yagize ati “Aha hari abasore n’inkumi bafite impano zikomeye ariko babuze uko bazigaragaza, Kuki se njye ntashobora gukoresha byibuza inzira zanjye nkagira abo mfasha? buri wese nzabona ufite impano nzamufasha uko nshoboye kose

Tubabwire ko mu mpera za 2019 aribwo Safi Madiba yerekeje muri Canada, Ubwo byavugwaga ko asanze yo umugore we Niyonizera Judith bari bamaze imyaka ibiri basezeranye kubana imbere y’amategeko, Ndetse nyuma y’igihe gito ageze muri Canada, Safi Madiba wari umaze gutandukana na The Mane ya Bad RAMA yanatandukanye n’umufasha we atangaza ko yafunguye sosiyete “Ni ukuri Music” izajya ifasha abahanzi.

Kugeza ubu Safi Madiba byitezwe ko mu mpera z’iki cyumweru aribwo atangaza umuhanzi mushya agiye kwinjiza muri “Ni ukuri Music” sosiyete yatangije yo gufasha abanyamuziki bakizamuka kandi bafite impano.

ak

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!