EURO 2020: U Bufaransa bwatsinze u Budage 1-0 (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatangiye neza mu Gikombe cy’u Burayi cya 2020, Nyuma yo gutsinda u Budage igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda F wabereye kuri Allianz Arena y’i Munich mu budage

Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, Ni amakipe asanzwe afitanye amateka cyane ndetse U Bufaransa bwatwaye igikombe cy’Isi cya 2018 naho U Budage bugatwara icya 2014, Ni umukino watangiye ufunguye cyane ndetse impande zombi zagiye zigerageza gusatirana cyane ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu bwabonetse, Gusatira k’u Bufaransa mu minota mike yakurikiyeho kwatumye buhusha uburyo bubiri burimo umupira watewe na Paul Pogba hejuru y’izamu ariko bwinjiza igitego cyitsinzwe na Mats Hummels ku munota wa 20, ni nyuma y’uko Lucas Hernandez yari ahinduye umupira mwiza washoboraga gukorwaho na Mbappé wari umaze umwanya muto ateye ishoti rikomeye ryakuwemo na Manuel Neuer.

Ku munota wa 66, Kylian Mbappé yatsinze igitego cyanzwe kubera kurarira mu gihe ku wa 85 nabwo Karim Benzema yatsinze ikindi gitego, na cyo cyangwa nyuma y’uko abasifuzi bakoreshaga ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] bavuze ko Mbappé yamuhaye umupira yaraririye, U Budage bwihariye umupira mu minota yakurikiyeho, ariko ntibwashoboye kubyaza umusaruro uburyo bwabonye burimo imipira yatewe ku ruhande rw’izamu n’abarimo Toni Kroos, Thomas Müller, Ilkay Gundogan na Serge Gnabry, Nubwo Abadage bakiniraga mu rugo ari bo bakomeje kwiharira umupira, uburyo bukomeye mu gice cya kabiri bwabonywe n’Abafaransa bashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira watewe na Adrien Rabiot, ku bw’amahirwe make ukubita igiti cy’izamu ujya hanze,.


Tubabwire ko EURO 2020 izakomeza ku wa Gatatu, aho hazakinwa umunsi wa kabiri mu itsinda A, aho Turikiya izakina na Pays de Galles saa Kumi n’ebyiri naho u Butaliyani bukine n’u Busuwisi saa Tatu z’ijoro, Naho Itsinda F rizongera gukina ku wa Gatandatu, aho Hongrie izakira u Bufaransa i Budapest saa 3:00Pm naho Portugal igakina n’Ubudage saa 18:30Pm i Munich,Iyi mikino yombi izaba yabanjirijwe n’uwo mu itsinda B uzahuza Finland n’u Burusiya guhera saa Cyenda z’amanywa.


Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!