Ishuri ry’ubugeni bushingiye ku muco mu Rwanda ryateguye imurikagurisha

Ishuri risa nkaho ari rishya mu Rwanda mu kwigisha ibijyanye n’ubugeni bushingiye ku muco ryitwa Sunset.shine (Kiberinka) rifite amasomo atandukanye ritanga harimo Kwigisha Imbyino, Kwigisha kuririmba, Kwigisha Ibicurangisho gakondo (Inanga) , Kwigisha gukina no gutegura Ikinamico, Kwigisha gushushanya ibishushanyo n’amarangi ndetse n’ibindi..

Iri shuri rikaba rifite intego yo gufasha abahanzi ndetse n’abanyempano muri rusange kubaha ubumenyi bubafasha mu mpano zabo, Iri shuri kandi rikaba rifite abarimu b’inzobere bamenyereye ibyo bigisha kandi by’umwihariko bubatse izina mu bijyanye n’impano mu Rwanda.

Iri shuri rikaba ryaratangiye kwakira abantu bifuza kuryigamo ndetse vubaha mu kwezi kwa karindwi baratangira gutanga amasomo ku banyeshuri bazaba baramaze kwiyandikisha.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021, ishuri rya Sunset.Shine cyangwa Kiberinka mu Kinyarwanda, ryabateguriye imurikagurisha ibizwi nka Exhibition, Iki gikorwa kizabera aho iri shuri riherereye guhera ku masaha ya saa saba n’igice (13:30 PM) kugeza ku isaha ya saa kumi nebyiri n’igice z’umugoroba (18:30 PM).

May be an image of one or more people and text that says 'sunset.shine EXHIBITION OF SUNSET SHINE SCHOOL IMURIKAGURISHA Y'ISHURI RYA Kiberinka KUWA /ON 19-6-202 BIZABA MINSI TURDAY KUWA TANDATU GUSA KURI AYA MATARIKI KUWA GATANDATU TIME 26-6-202 SATURDAY ISAHA 13:30- 18:30 BIZABERA: //LOCATION SUNSET.SHINE KIBERINKA CREMERA, GISIMENTI KG 597 ST) (+250] 78685 0783563851 x SUNSET.SHINE1920@GMAIL.COM REMERA-GISIMENTI for SUNSET SHINE'

Iri shuri rikaba riherereye i Remera-Gisimenti ku muhanda w’amabuye ugana Kicukiro Sonatube ku muhanda wa KG 597 St. akaba ari naho ibi birori bizabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!