Abasirikare bagera kuri 4 bazamuwe mu ntera mu kazi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye abasirikare mu ntera.

Mu tangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko izi mpinduka zihita zitangira gukurikizwa nyuma y’uko zitangajwe, Perezida Paul Kagame yazamuye aba basirikare muri buryo mu bushobozi yababonyemo:

Lieutenant Colonel JP Nyirubutama yahawe ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano NISS).

Lieutenant Colonel Callixte Kalisa yahawe ipeti rya Colonel, Lieutenant Colonel Francis Ngabo Sebicundanyi na we yagizwe Colonel, kimwe na Lieutenant Colonel Ronald Rwivanga na we yahawe ipeti rya Colonel.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!