COVID19: Abantu bashya 451 banduye Covid-19, RBC yaciye amarenga kuri guma mu rugo

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 451 babasanzwemo Covid-19, umuntu umwe ni we wakize, undi muntu umwe yitabye Imana, naho abarembye ni 16 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Umugore w’imyaka 74 niwe witabye Imana i Kigali, akaba yahise atuma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba abantu 378, Abantu 246,476 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 187 bayihawe kuri uyu wa Gatanu, Imibare y’abandura ikomeje kugaragara ko irimo kwiyongera, dore ko mbere yaho na bwo hari habonetse abarwayi bashya 422, Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko impamvu hashyizweho ingamba zikakaye zo kwirinda Covid-19, ari uko mu minsi mike ishize abanyarwanda bagaragaje ukwirara gukabije mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse no kuba mu bihugu bikikije u Rwanda hari ibyagaragayemo ubwoko bushya bwa Coronavirus, Imibare itangazwa umunsi ku munsi na RBC, igaragaza ko ugereranyije ibyumweru bibiri bishize; mu cyumweru cyabanje hagaragaye abantu 300 banduye Covid-19 mu gihe muri iki bagera ku 1200.

RBC igaragaza ko abarwayi bashya biyongereyeho 275%, ni ukuvuga ko ijanisha ryarenze 100%, ibi kandi biri kujyana n’ubwiyongere bw’abahitanwa n’iki cyorezo kubera ko ubu bazamutseho 25%.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!