Miss Munyango na Kimenyi Yves bagiye kwibaruka Imfura yabo {AMAFOTO}

Umuzamu wa Kiyovu n’Amavubi Kimenyi Yves n’umukunzi we Miss Munyango Uwase Claudine bari kwitegura imfura yabo mu minsi ya vuba Cyane

Kimenyi Yves wanakiniye amakipe nka APR FC, Rayon Sports, yaherukaga kwambika impeta Miss Munyango amusaba kubana nawe akamubera umugore Amakuru avugwa aremeza ko Kimenyi Yves na Miss Munyango Claudine wegukanye ikampa rya Miss Photogenic muri 2019 biteguye kwibaruka imfura yabo mu minsi iri imbere mike cyane, Amakuru kandi ava mu nshuti zabo za hafi avuga ko Munyango atwite inda nkuru yitegura kwibaruka umwana we w’imfura, Yagize ati “Munyango rwose aratwite ndetse n’inda ye ubu imaze kuba nkuru .maze iminsi mbizi” Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Mu bihe bitandukanye Uwase Muyango na Kimenyi Yves bagiye bashimangira ko bakundana ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari n’amakuru yavugwaga ko babana mu nzu, Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yanditse kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ndetse n’impeta, Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwa Kimenyi Yves.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!