Raj na Nicky bari mu buryohe bw’urukundo bakoze Brand bizeye ko izamenyekana kurusha Dior, Nike na Jordan(AMAFOTO)

Raj Mukunzi Jules ni umunyarwanda umaze imyaka irenga itandatu muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mukunzi Raj amaze imyaka irenga ine ari muburyohe bw’urukundo na Mugisha Nicky, umunyarwandakazi w’uburanga buhebuje nawe umaze imyaka irenga ine aba muri Amerika muri leta ya Michigan, aba bombi urukundo rwabo rwababereye amateka adasanzwe kuburyo byatumye bakora Brand bifuzako izamenyekana cyane ku isi.


Urukundo rwa Raj na Nicky ni amateka adasanzwe

Mugushaka kumenya amateka y’urukundo rwa Nicky na Raj, ikinyamakuru Kigalisource.rw twaganiriye na Raj maze atubwira uburyo yamenyanye n’uyu mukobwa yihebeye akaba amukunda muburyo budasanzwem, Raj Mukunzi usanzwe ari umuyobozi w’urubyiruko rw’abadivandisite b’umunsi wa karindwi rw’abanyarwanda n’abarundi muri Amerika, yavuzeko Nicky bahuriye muri Amerika, Raj avugako bahura bwambere, Nicky yari afite imyaka 16 y’amavuko, ati “Mubona nabonye ari umwari mwiza ufite inseko nziza, ureba neza, uteye neza, ufite ikinyabupfura niyemeza kuzajya nza kumureba kenshi” Raj avugako icyo gihe yari asanzwe aziranye na mukuru wa Nicky witwa Mutesi.

Mu birori bidasanzwe Raj yatunguye Nicky amwambika impeta y’urukundo

Raj avugako byamugoye cyane kugirango Nicky amwemerere urukundo kuko bamenyana bwambere yari akiri mutoya, Raj ati “Njye nari mukuru mfite imyaka 20, we afite imyaka 16, arabyanga avugako akiri muto gusa kubera igikuriro nabonaga ari mukuru, narakomeje ndahatiriza ambwirako tuzakundana afite imyaka 18, agize 17 byaje gucamo dutangira gukundana hari muri 2017, Mukunzi avugako batangira gukundana babigize ibanga kugeza muri 2018 aho batangiye kujya babishyira kumugaragaro nuko muri 2019 bahitamo kubimenyesha ababyeyi nabo babiha umugisha.

Raj avugako bahura bwambere, Nicky yari afite imyaka 16 y’amavuko

Taliki ya 7 Ugushingo 2020 nibwo Mukunzi Raj yatunguye Mugisha Nicky mubirori bidasanzwe yari yatumiyemo inshuti zabo za hafi maze, asaba uyu mukobwa ko yakwemera kuzamubera umugore nawe ntakuzuyaza yahise agira ati “Ndabyemeye” Raj avugako urukundo rwabo ashaka ko ruzubaka amateka adasanzwe aho ubu batangiye gukora Brand y’imyambaro yabo bise”NIRA” iri mubusobanuro bw’amazina yabo “NI-bivuga Nicky” na “RA-bivuga Raj” bahamyako iyi Brand bashakako imenyekana kurwego rw’isi ikaba yanaruta Brand zisanzwe zizwi nka Dior, Nike, Adidas na Jordan zisigaye zambarwa n’abantu benshi ku isi.



Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!