Amateka ya ‘Mukotanyi’ imyenda yasusurukije Inkotanyi mu mbeho y’ubutita mu Birunga

Ku wa 4 Nyakanga 1994, ni bwo Ingabo za FPR Inkotanyi zasoje urugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe tariki 1 Ukwakira 1990. Hashize imyaka 27, Abanyarwanda babohowe ingoyi y’igitugu, amacakubiri no guhezwa kw’igice kimwe cy’Abanyarwanda ku gihugu cyabo.

Ni urugamba rwaje kugera hagati ruhindura isura kuko rwahujwe n’urwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yateguwe inashyirwa mu bikorwa n’abayoboraga u Rwanda muri icyo gihe barangajwe imbere na Habyarimana Juvénal, FPR Inkotanyi ijya gushoza urugamba rwo kubohora u Rwanda, uretse kuba abarutangije bari urubyiruko rufite intekerezo zo guharanira ukuri ariko ibijyanye n’ubushobozi ntabwo bari bafite ku buryo nk’ishami rya gisirikare ryarwanye urugamba no kubona ibikoresho birimo n’impuzankano byari ihurizo.

Iyi myambaro Ingabo za RPA zikimara kuyibona zarishimye zongera gusubizwamo imbaraga

Uko ibihe byicumaga ni ko ibintu byahindukaga kugeza aho abari basanzwe bambara nk’abaturage cyangwa bakambara impuzankano za gisirikare, baserutse mu mwambaro mushya waje no guhabwa izina rya ‘Mukotanyi’,Mukotanyi ni impuzankano ifite amateka adasanzwe ku bari abasirikare ba RPA, kuko uwabaga yambaye uyu mwenda yiyumvaga nk’ufite imbaraga zidasanzwe kandi ari ishema ku Banyarwanda bose baharaniraga uburenganzira bwabo, Ibara rusange ry’uyu mwambaro ni icyatsi kigaragaza ishyamba, harimo igiti cy’umugano ndetse n’ibara rya chocolat.

Abasirikare ba RPA bari ku rugamba bambaye Mukotanyi

Iyi myenda ingabo zatangiye kuyambara mu 1991 ubwo urugamba rwari rwimuriwe mu gace k’Ibirunga kuko i Kagitumba aho batangiriye bari bakomeje gutsinda n’ingabo za Habyarimana kubera imiterere yaho, Iyi myambaro yari ibereye agace k’Ibirunga bari bagiyemo kuko kakonjaga nyamara yo ikaba ikoze mu buryo bwatumaga ishyuha, Sheikh Harerimana Abdul Karim wari mu Banyepolitiki 600 ba FPR -Inkotanyi bari baroherejwe i Kigali mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro ya Arusha, Avuga ko byari ishema rikomeye ku basirikare ba RPA kwambara ’Mukotanyi’.

Ati “Izina ‘Mukotanyi’ rero ryaturutse ku basore bakiri bato mu Nkotanyi, urabona bagiraga udushya bahora bahanga buri munsi. Umwenda rero umaze kuboneka, nta ngabo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba cyangwa iyo hagati, nta hantu bari bafite umwenda umeze kuriya.” Yakomeje agira ati “Abana barazishimiye, nibwo bwari ubwa mbere haboneka umwambaro ubahuza, ubundi biyambariraga ubonetse wose, ndetse bamwe hari n’ubwo yabaga atawufite akiyambarira imyenda y’abaturage isanzwe kuko kuri bo icya mbere atari umwambaro ahubwo cyari igikorwa”

Iyi myambaro Ingabo za RPA zikimara kuyibona zarishimye zongera gusubizwamo imbaraga

Iyi mpuzankano ya ‘Mukotanyi’ ngo nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ubwo ingabo zahinduka iza Leta, hashatswe impuzankano nshyashya hanyuma izo bakoreshaga mu rugamba rwo kubohora igihugu zibikwa na Minisiteri ifite ingabo mu nshingano, Ntabwo hazwi neza igihugu iyi myenda yaturukagamo gusa hari amakuru avuga ko gishobora kuba ari Mozambique.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!