RURA yihanije abitwaza Covid-19 bagahindura imodoka zabo izitwara abagenzi

Abifashisha imodoka zisanzwe mu gutwara abagenzi muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19 baburiwe, nyuma y’uko bigaragaye ko hari abihaye inshingano zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange batebyemerewe.

Amabwiriza aheruka yo kwirinda Covid-19 yasabye ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zitagomba kurenza 50 % by’ubushobozi bwazo, Kubera ko mu masaha y’umugoroba mu mujyi wa Kigali ababa bashaka gutaha ari benshi, abafite imodoka bwite hari ubwo babyuriraho bagatwara abagenzi, bakishyuza, Umwe mu bashoferi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi babikora mu rwego rwo gufasha abagenzi baba babuze imodoka cyangwa moto kugira ngo babashe kugera mu ngo zabo kare.

Ati “Mu by’ukuri umuntu abikora nko kubaha umusada kuko n’ubwo ubona ari benshi kugera Kuryanyuma nta n’umwe wari kuriha moto ari munsi y’amafaranga 1000 ariko njye uko ari bane buri muntu arampa 500. None se tutabeshye hari taxi Voiture umuntu yakwishyura amafaranga 500?” Hirwa Honoré wo mu Murenge wa Kimisagara yavuze ko abo bashoferi babafasha cyane cyane muri ibi bihe abaturage basabwa gutaha kare, Ati “Aba bashoferi baradufasha cyane kuko nk’iyo aje akabatwara muri nka batatu buri wese akamuha make, mugererayo ku gihe mutarinze gutonda umurongo muri gare.” Umuvugizi wa RURA, Tony Kulamba yaburiye abashoferi bahindura imodoka zabo izitwara abagenzi, avuga ko uzafatwa azabihanirwa.

Ati “Iyo vatiri utwo dufaranga yagiye gukorera umunsi umwe amande tuzamuca tukanayifunga azaba akomeye cyane. Bamwe bahuye n’ibihano barabizi ariko ni ukubabwira ngo ibihano birateganyijwe, “Iyo modoka tuyica amande ariko kandi dushobora no kuvuga ngo kugira ngo tumuce intege atazongera, dushobora no kuba tuyifungiye kuri Polisi kandi wenda yamufashaga kuyigenderamo” Kugeza ubu amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ategeka ko ingendo zitemewe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!