Kayonza: Super gin yabaye imbarutso yo kwica mugenzi we amurashishije umwambi

Umuturage wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare, yishe mugenzi we akoresheje umuheto ubwo bari barimo basangira Inzoga yitwa Super gin

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Matahiro mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza, Amakuru ducyesha IGIHE avuga ko aba baturage baguze inzoga bakajya kuyisangirira mu rugo rumwe, nyuma ngo baje gushwana bapfa agacupa kamwe batumvikanagaho ku buryo kishyurwa biba ngombwa ko umwe ajya kuzana umuheto n’umwambi yari atunze, arasa mu jisho umwe mu bari baje kubakiza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo, yatangaje ko aba baturage kugira ngo bashwane bigere n’aho kwicana byatewe n’inzoga izwi nka Super Gin bari baguze ntibumvikana uburyo bwo kuyishyura.

Ati “Bapfuye agacupa batari bishyuye bari gusangira noneho umusore umwe akebesha urwembe umwe mu bashyamiranaga ahita ajya iwe kuzana umuheto, Uwo bashwanaga ngo yahise atwarwa na murumuna we, mu gihe bazamukaga bahura n’uwagiye kuzana umuheto arafora arasa umwe wari uje gutabara amuhamya umwambi mu jisho” Karuranga yavuze ko bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nasho babona ameze nabi cyane bamwohereza ku Bitaro bya Kirehe, agezeyo ahagana mu rukerera ahita yitaba Imana.

Yongeyeho ko abo baturage batari bari mu kabari ahubwo baguze inzoga bafata urugo rumwe muri eshatu zegeranye bakaba ari rwo basangiriramo. Ubuyobozi bwafatanyije n’abaturage gushyingura umurambo biakba byari biteganyijwe ko nyuma buhuza impande zombi bukaziganiriza kugira ngo hatabaho kwihorera, Yavuze ko kuri ubu uwishe uwo muturage akoresheje umwambi n’umuheto yahise atoroka akaba ari gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!