COVID-19: Imirenge 50 yashyizwe muri Guma mu Rugo mu gihugu hose

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje ko imirenge imwe n’imwe isanzwe mu turere turi muri Guma mu Karere yashyizwe muri Guma mu Rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Icyemezo cyo gushyira iyi mirenge muri Guma mu rugo cyafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’lnzego z’buzima ku miterere y’uburyo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu no kugira ngo utwo duce dukomeze gukurikiranwa neza, Ni mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko iyi gahunda izatangira kubahirizwa kuva ku wa 28 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2021.

Imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo iherereye mu turere 13 twose twari muri gahunda ya Guma mu Karere aho ibikorwa byinshi byakorwaga ariko ingendo ziva n’izijya muri ako gace zikaba zitemewe. Intara y’Amajyepfo ni yo ifitemo myinshi, igera kuri 25; Iburasirazuba ni 16, Iburengerazuba ni itandatu mu gihe Amajyaruguru afite itatu gusa.

Minaloc yibukije abatuye mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga iyi gahunda n’akurikizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!