Ibintu bitangaje biba ku mubiri w’umuntu iyo yitabye Imana

  Iyo umuntu apfuye,hariho inzira nyinshi umubiri unyuramo kugirango uhagarike ibintu  kandi unyura mubintu bitari byiza  cyane.

Waba warigeze wibaza impinduka  ziba k’umubiri  mu mubiri mugihe umutima uhagaritse gutera?Twabateguriye zimwe mu mpinduka ziba ku mubiri mu gihe umutima uhagaritse gutera.

1. Umutima urahagarara n’amaraso akipfundikanya: Iyo umutima uhagaritse gutera, umuntu atangazwa ko yapfuye kumugaragaro.Niba umuntu ari mu bitaro, igihe cy’urupfu kiratangazwa iyo umutima uhagaz,Amaraso ntiyongera gutwarwa mu mubiri no mu mutima, bityo birumvikana ntiyongera gutembera mu mitsi kuko aba yafatanye atagitemba.

2. Umubiri uhindura ibara: Iyo amaraso ahagaritse gutembera mu mubiri, atangira gukora ibara rya tone ebyiri, Ibi  bituma umubiri usa nkaho wijimye kubera kudatembera kw’amaraso mu mubiri, mu gihe ibindi bice nabyo byeruruka cyane aho amaraso atagitembera.

3. Algor mortis: Algor mortis ni uburyo umubiri utangira gukonja.Ubushyuhe busanzwe bwumubiri bugomba kuba 37 ° C, ariko nyuma y’urupfu umubiri utakaza ubu bushyuhe nka 0.8 ° C buri saha.

4. Rigor mortis: Nyuma yamasaha make nyuma y’urupfu, habaho icyitwa rigor mortis icyi gihe imikaya y’umubiri iriyegeranya bigatuma umubiri wose ukomera bidasanzwe.Ibi bibaho kubera kugabanuka kurwego rw’umusemburo witwa adenosine triphosphate (ADT).Inzira isanzwe itangirana no gukomera kw’imitsi y’jisho n’ijosi.

5. Kunyeganyega kw’umubiri: Nubwo umuntu ashobora kuba yapfuye, umubiri we ushobora kunyeganyega mu  masaha make nyuma y’urupfu.Imitsi ishobora kwiyegereranya icyarimwe, ibi bishobora kugaragara nkaho umubiri uri kunyeganya.

6.Urusaku rudasanzwe: Mu gihe rigor mortis ibaye ari byo twasobanuye ruguru ari byo bivuga kwiyegeranya kw’imikaya bigatuma umubiri ukomera cyane, umubiri ushobora gusohora amajwi y’imisuzi.Ni ibintu bikunze gutungura  cyane abaganga ariko bibaho.

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!