Biteye ubwoba! Ibintu bitangaje biba bikanabera ku kirwa kibaho inzoka gusa.

Ilha da Queimada Grande,ni ikirwa kizwi ku izina ry’ikirwa cy’inzoka, kiri ku nkombe za Brazil mu nyanja ya Atalantika. Iki kirwa ni gito mu bunini, hegitari 43 gusa ,kandi gifite ikirere gishyuha cyane.

Ilha da Queimada Grande

Izi nzoka kugira ngo zibe ziri kuri iki kirwa nuko zafatiwe mu kirwa igihe izamuka ry’inyanja ryatwikiriye igihugu cyayihuzaga n’umugabane w’Afurika. Ibi byatumye inzoka zimenyera ibidukikije bishya,ziyongera vuba ku kirwa kandi bituma ikirwa kibangamira abifuza kugisura.

Twabateguriye bimwe mu bintu bitangaje utari uzi bibera kuri icyi kirwa.

1.Ni ikirwa gifite inzoka ibihumbi: Bivugwa ko ku kirwa cya Ilha da Queimada Grande hari inzoka zirenga 2000 kugeza 4000 zitwa Golden Lancehead,icyi kirwa cyuzuyemo inzoka nyinshi zifite ubumara, ntibitangaje ko iki kirwa kitabona abantu benshi bagisura kuko nibura kuri buri metero kare uhasanga inzoka icumi zose ibi bigatera ubwoba cyane abantu.

2.Haba inzoka yica mu isaha imwe gusa: Inzoka ya Golden Lancehead izwi nk’imwe mu nzoka zahitanye abantu benshi ku isi,uburozi buri muriyi nzoka bushobora guhitana umuntu mu gihe cy’isaha imwe gusa mu gihe urumwe niyi nzoka,byasaba ubwato bwihuse cyane kugirango ubashe kugera ku nkombe no kuri bitaro ku gihe ariko akenshi ntibikunda gushoboka kuko abenshi bajya kugerayo bapfuye.

3.Hari inzoka igucira ugahita uyonga: Uburozi bwa Golden Lancehead burakomeye cyane,ngo ni uburozi bwikubye inshuro eshanu kurusha inzoka zo ku mugabane w’Afurika, kandi bushobora gushongesha uruhu rw’abantu iyo iyo nzoka iguciriye, kuko niko izo nzoka zihiga ibizitunga.

How Many Snakes Are Actually On Snake Island?
Golden Lancehead

4.Birabujijwe gusura icyo kirwa yaba ku baturage baho ndetse n’abanyamahanga keretse ufite umuganga wawe bwite: Igihe Brazil yahaye abantu uruhushya rwo kujya kuri icyo kirwa, basabwa kujyana na muganga kugirango igihe urumwe n’inzoka babashe kuguha ubutabazi bw’ibanze mbere yuko ugezwa ku bitaro.Aho ntabwo rwose ari ahantu hizewe ho gusura mugihe bisabwa kujyana na muganga kubw’umutekano wawe bwite.

5.Ibiryo by’inzoka zo kuri icyo kirwa ni inyoni zihagurukira: Nk’uko ikinyamakuru Business Insider kibitangaza ngo ku bijyanye n’ikirwa cy’inzoka, ntabwo ari inyoni zihiga, ahubwo, ni umuhigo, kuko indyo ya Golden Lancehead Viper igizwe ahanini n’inyoni ziguruka ziza kuri icyo kirwa kugira ngo ziruhuke. Inzoka ziba zihishe mu biti zitegereza ko inyoni ziza hanyuma zamara kuza za nzoka zikaziciraho zikazica.uburozi bwazo bugomba gukora vuba kuko inyoni zishobora guhita ziguruka, kandi inzoka ntizishobora kuzikurikira.

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

2 thoughts on “Biteye ubwoba! Ibintu bitangaje biba bikanabera ku kirwa kibaho inzoka gusa.

  • August 25, 2021 at 12:15 pm
    Permalink

    I wanted to make a small comment so as to say thanks to you for all the amazing solutions you are sharing at this site. My rather long internet investigation has finally been recognized with excellent facts to talk about with my family. I would mention that many of us visitors actually are very much blessed to be in a decent site with many awesome people with good methods. I feel rather fortunate to have come across the site and look forward to many more thrilling minutes reading here. Thanks a lot once more for everything.

    Reply
  • August 27, 2021 at 5:03 pm
    Permalink

    Thank you a lot for giving everyone such a special chance to read in detail from this site. It’s usually so beneficial plus stuffed with a lot of fun for me and my office colleagues to search your web site really 3 times in 7 days to study the fresh secrets you have got. And of course, I’m also actually amazed concerning the extraordinary guidelines you serve. Certain two facts in this article are completely the most effective I have had.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!