Dore byinshi bitangaje utari uzi ku buzima bw’umugore wa Perezida wa Koreya ya Ruguru.

Ri Sol-Ju, umugore wa perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, ni ikindi gice cy’ubuzima bwa Kim cyagizwe ibanga.

Mystery as Kim Jong-un's wife disappears sparking rumours she's sick or  been brutally executed in purge by dictator
Kim Jong Un n’umugore we Ri Sol- Ju

Itegeko nshinga rya koreya ya ruguru risobanura Koreya ya Ruguru nk’igihugu kiyobowe ku gitugu, Perezida w’iki gihugu yitwa Kim Jong Un naho umugore we akitwa Ri Sol-Ju, uwo mugore we akaba ari we tugiye kuganiraho muri iyi nkuru yacu.

Twabateguriye urutonde rw’ibintu bitangaje utari uzi ku mugore wa Perezida wa Koreya ya Ruguru.

1.Bwa mbere uyu mugore yagaragaye mu ruhame mu muhango wo gushyingura sebukwe Kim jong il: Nubwo nta bisobanuro birambuye byamenyekanye,Ri yagaragaye bwa mbere mu birori ku mugaragaro muri 2011 ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Kim Jong Il. Kuba yari atunguranye byateye abantu kwibaza umwirondoro we. Bamwe batekerezaga ko bishoboka ko ari umwe muri bashiki ba Kim Jong Un cyangwa undi muvandimwe we.

2.Uyu mugore yashakanye na Kim Jong Un mw’ibanga rikomeye: Ubundi ni kenshi usanga ubuzima bwite bw’ibyamamare buvugwa mu bitangazamakuru ku buryo bashobora no kuba batangaza ubukwe bwabo mu bitangazamakuru bitandukanye gusa kuri uyu muryango siko bigenda ibyabo biba mw’ibanga rikomeye cyane ibitangazamakuru byo muri koreya ya ruguru bivuga ko Ri yavutse ku ya 28 Nzeri 1989, niba koko we na Kim barahuye mu 2009, bivuze ko Ri yari akiri umwangavu igihe bombi bashakanaga, Nk’uko amakuru amwe abivuga, ubukwe bwa Kim na Ri bwateguwe na se, bityo birashoboka ko batakundanye igihe kirekire. Kubera ko umunsi w’ubukwe nyirizina utazwi, birashoboka ko Ri ashobora kuba yarashakanye nawe akiri muto.

Kim Jong Un's wife makes first public appearance - 1st for Credible News
Ri Sol- Ju

3.Uyu mugore iyo atwite buri gihe ntabwo agaragara mu ruhame: Ntabwo twigeze tumenya mubyukuri igihe Ri yari atwite, Turashobora gusa gutekereza ko Ri atwite kubera ko adahari mubikorwa rusange. Mu myaka yashize, habaye ibihe byinshi aho Ri amara amezi menshi hanze, Ibi byatumye itangazamakuru ryizera ko Ri na Kim bafite abana bake, ariko nta kintu na kimwe cyigeze cyemezwa n’uyu muryango, Ntibizwi neza abana uyu muryango wa Kim ufite, ariko bakeka ko ari batatu, Rodman umukinnyi wa Basketball akaba n’inshuti y’umuryango wabo yatangaje ko Kim yari afite abana babiri, kandi muri 2017, Ri yari amaze igihe kitari gito atagaragara mu ruhame.Ibi bituma abantu benshi batekereza ko atwite umwana wabo wa gatatu. Nubwo tutazi imyaka cyangwa igitsina cyabo bana,benshi bemeza ko imfura yabo ari umuhungu ushobora no kuzasimbura Kim Jong un ku butegetsi.

4.Uyu mugore ngo burya ni umuririmbyi ukomeye: Uyu mugore avuka mu muryango w’ababyeyi b’abahanga cyane kuko Nyina ari umuganga ukomeye cyane muri Koreya naho Se akaba umwarimu wo muri Kaminuza.Yarangije amashuri yisumbuye i Geumsung muri Pyongyang kandi yize andi mashuri ye mu Bushinwa, yiga ibijyanye n’umuziki w’ijwi. Bavuga ko afitanye isano na Ri Pyong-chol, wahoze ari jenerali w’ingabo z’Abanyakoreya zirwanira mu kirere n’ingabo zirwanira mu kirere akaba n’umujyanama wa hafi wa Kim Jong-un.JoongAng Ilbo na bamwe mubatanze ibitekerezo bagaragaje Ri nkumuririmbyi muri Orchestre Unhasu yakoze ibitaramo byinshi mu mahanga.Yarangije muri kaminuza ya Kim Il-sung, ari kwigira Impamyabumenyi y’ikirenga muri siyansi.

5.Uyu mugore ntabwo yemerewe kuvuguruza umugabo we kubyo umugabo yamubwira byose: Ubundi dusanzwe tuziko umugabo n’umugore bashobora kugira ibyo baganiraho bagafatira umwanzuro hamwe,ariko siko bimeze mu muryango wa Kim kuko icyo avuze cyose umugore agomba guhita acyemera atazuyaje.

6.Niwe muntu kw’isi utemerewe gukoresha urubuga nkoranyambaga urwarirwo rwose: Uyu mugore nta mbuga nkoranyambaga bimwe twita mu ndimi z’amahanga(Social Media)yemerewe gukoresha kuko ategetswe kuganira nabo bari kumwe imbona nkubone gusa.

7.Ntiyemerewe guseka cyane ngo atembagare mu ruhame: Uyu mugore kandi ntiyemerewe guseka cyane ngo atembagare mu ruhame kabone nubwo haba hari kuba ibintu bisekeje cyane ategetswe kumwenyura gusa.

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!