“Meddy ni isomo ukwaryo mu muziki nyarwanda, Amashyari muyareke ubundi tumwigireho” ubutumwa bwa Tom Close

Umuhanzi Muyombo Thomas, wamenyekanye cyane nka Tom Close yakebuye abahanzi bagenzi be, abasaba gufata Meddy nk’isomo bakwigiraho byinshi, aho kwita ku magambo amuvugwaho.

Ibi Tom Close yabikomojeho, Nyuma y’impaka zimaze iminsi ziri ku mbuga nkoranyambaga zakurikiye indirimbo nshya ya Meddy yise ‘My Vow’, Ni indirimbo yakunzwe ku kigero cyo hejuru, ikimara kugera hanze ikanaca agahigo ku rubuga rwa Youtube ko kugira abantu benshi bayirebye kandi mu gihe gito cyane, Mu byukuri uku kugira abayirebye benshi mu gihe gito, bisa naho aribyo byakuruye impaka zatumye hari n’abatangira kuzamura umwuka mubi w’uko uyu muhanzi yaba yagize ‘Views’ cyangwa umubare w’abarebye indirimbo ye, Izi mpaka zinjiyemo abantu batandukanye barimo n’abasanzwe mu ruganda rwa muzika, zaje kuzamo amagambo ameze nk’ishyari cyangwa gushaka guca intege Meddy bibabaza abatari bake.

Tom Close yakebuye abahanzi bagenzi be

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Tom Close nk’umwe mu batishimiye amagambo yo guca intege Meddy, Yagize ati “Meddy ni isomo ubwaryo, mu muziki nyarwanda ,Amashyari muyareke ubundi tumwigireho, bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda”, Ni amagambo yakiriwe mu buryo butandukanye n’abamukurikira, harimo n’uwamubwiye ko we atumva impamvu yabyita ishyari kandi ari uguhangana kw’abakora umuziki bityo abakunzi babo bakabasha kubyungukiramo kuko babona ibihangano byiza.

Tom Close yamaganye abavuga ko Meddy yaguze Views

Tom Close yavuze ko yahisemo kuvuga biriya kuko yari amaze kubona abantu bari bambariye guhamya ko Meddy yaguze Views nk’aho adafite ubushobozi bwo kuzigira, Yavuze ko ibintu byo gucana intege, kugaragaza abahanzi nk’abahora bakora ibintu bibi niyo baba bakoze ibyiza, ari bimwe mu byatumye abakora umuziki mu Rwanda bataragiye babona amasezerano n’amasosiyete akomeye ndetse ugasanga no gutegura ibitaramo bikomeye bikigorana, Ati “Gutera imbere k’umuhanzi mugenzi wawe, nawe biba biri kuguteza imbere, tuvuge Meddy ageze ku rwego rwo gutwara BET, na yo itangira kwibaza ngo uyu muhanzi aturutse he? Abantu batazi Meddy ni abadashaka kubireba kuko ni umuhanzi dukwiye kubaha tukanamushyigikira”.

Tubabwire ko iyi ndirimbo ‘My Vow’ ya Meddy yamaze kuzuza Miriyoni 2 z’abantu bamaze kuyireba mu gihe cy’iminsi 5 gusa, Tom Close yashimangiye ko ubufatanye bw’abahanzi bukwiye kuva mu mpapuro bikajya mu bikorwa nka biriya, Kandi bakibuka ko mu gushyigikirana buri wese agira igihe cye, Ati “Tujya tubona abahanzi bavuga ngo abantu babashyigikire batware ibihembo runaka, ni ibintu bitangira gutya! Iyo ntawe ujya ushyigikira birangira nawe ntawe ugushyigikiye ariko dukwiye gufatanya”

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!