Ntuzibabarize umutima nubona ibi bimenyetso 5 ku mukunzi wawe, uzahite uvanamo akawe karenge.

Hari abavuga  ko urukundo ari impumyi,cyane cyane bakabivuga barebye ukuntu abantu bakundana bihanganirana cyane cyane mu makosa umwe ashobora gukorera mugenzi we.

26,105 Breakup Stock Photos | Free & Royalty-free Breakup Images |  Depositphotos

Akenshi iyo uri mu rukundo n’umuntu biragorana cyane kuba wabona ibibi bye kuko akenshi niyo ubibonye ntubyitaho kuko uba utifuza ko urukundo rwanyu rwagera ku iherezo,ariko ugomba kuba maso ukitondera ibyo ubona byose nibyo agukorera ndetse n’ibyo atagukorera yarasanzwe agukorera mu rukundo rwanyu,Aho niho ushobora kubonera ko umubano wanyu uzaramba cyangwa utazaramba.

Twabateguriye ibimenyetso byerekana ko umukunzi wawe atagigukunda nka mbere.

1.Ibitekerezo bye bitangira kujya ahandi igihe muri kumwe:

Ibi utangira kubibona muri kumwe ariko ukajya ubona ibitekerezo bye bitari hafi kandi mwari muri kuganira, ku buryo ashobora no kuba yakubaza ibyo warumubwiye,Iki ni ikimenyetso ko aba atakikubaha kandi ko urukundo yaragufitiye ruri kugenda rukendera.

2.Ahora ashaka impamvu zituma adahura nawe cyangwa ngo amarane nawe igihe:

Igihe cyose umukunzi wawe atangiye kukuburira umwanya na muto wo kuba muri kumwe ariko akaba yasohokana n’inshuti ze wowe akakuburira umwanya,uzamenye ko utagifite agaciro imbere ye nuba atakubonera umwanya muri gahunda ye y’umunsi wose, byaba byiza utandukanye nawe kuko ni ikigaragaza ko atacyikwiyumvamo habe na gato.

3.Nta bimenyetso by’urukundo no kukwitaho akwereka nkuko byari bimeze mu gihe cyahise:

Hari ibimenyetso byinshi cyane abakundana bakorerana bituma urukundo rwabo ruryoha kandi rukarushaho gukura umunsi ku wundi,ariko hari igihe kigera ugasanga hari utagikora ibyo yakoreraga umukunzi we ibyo yamukoreraga mbere.Icyo gihe nubona hari ibyahindutse byinshi mu rukundo rwanyu niyo byaba bigoye nko kunnywa umuti usharira icyiza ni ukwemera ukuri ko umukunzi wawe atagigukunda warangiza ugafata icyemezo cyo kwihugiraho nawe ubwawe ukiyitaho.

4.Mutangira kubura ingingo zo kuganiraho:

Iyo ubonye mutangiye kujya mugira umutuzo udasanzwe igihe muri kumwe bigaragaza ko nta numwe ufite icyo kubwira undi,bikanagaragaza kandi ko nta numwe ukiyumva muri mugenzi we,ubundi iyo umutuzo uje mu rukundo bimwe mu ndimi z’amahanga bakunze kwita “poor communication” urukundo rurazima.

5.Umukunzi wawe arekera kuguha ibisobanuro:

Iyo utari umuntu w’agaciro mu buzima bw’umuntu nta mpamvu yatuma aguha ibisobanuro bijyanye nibyo yakoze cyangwa n’ubuzima bwe bwite,aba yumva atari ngombwa kuguha ibisobanuro bw’ibyo akora,kandi igihe azarekera kuguha ibyo bisobanuro uzamenye ko nta gaciro ugifite mu buzima bwe,umenye n’umwanzuro ufata.

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

2 thoughts on “Ntuzibabarize umutima nubona ibi bimenyetso 5 ku mukunzi wawe, uzahite uvanamo akawe karenge.

  • September 7, 2021 at 8:55 am
    Permalink

    I together with my friends were following the nice tricks from the blog then immediately got a horrible feeling I never thanked the site owner for those tips. My guys appeared to be absolutely warmed to read through all of them and already have pretty much been using these things. Thanks for actually being indeed helpful and also for going for some beneficial useful guides most people are really needing to understand about. Our own sincere apologies for not expressing appreciation to earlier.

    Reply
  • September 11, 2021 at 8:03 am
    Permalink

    I intended to send you a bit of observation to thank you very much the moment again on your unique guidelines you’ve shown here. This has been surprisingly open-handed with you in giving without restraint just what most of us would’ve advertised for an ebook to get some cash for themselves, chiefly seeing that you might well have tried it in the event you wanted. Those creative ideas likewise worked as the fantastic way to realize that other people online have the identical passion like my very own to realize more around this issue. I think there are numerous more fun moments in the future for people who check out your blog.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!