Zimwe mu mbuto abantu bakwiye kwitondera igihe bagiye kuzirya

Nubwo ngo abantu benshi bakunda kurya imbuto zitandukanye kuko zibaryohera, ndetse zifite akamaro ku buzima bwabo, cyane cyane mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, bityo bikarinda umuntu kurwaragurika, burya ngo hari n’izo bakwiye kwitondera cyane.

N’ubwo muri rusange kurya imbuto ari byiza ndetse bifite akamaro ku buzima bw’abakunda kuzirya, ariko hari imbuto zimwe na zimwe bisaba ko umuntu azirya yitonze, kuko hari ibice bimwe na bimwe bizigize byifitemo uburozi bwagira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu, mu gihe yaziriye nabi nk’uko bisobanurwa ku rubuga ’The Vine Two Journal’.

Muri izo mbuto zigira ibice bimwe bifitemo uburozi bwagira ingaruka mbi mu mubiri, harimo izi zikurikira:

Umwembe: ni urubuto ruryoha kandi rukundwa n’abantu benshi, cyane ko imyembe iboneka ahantu henshi ku isi, Ikibuto cy’umwembe ni ukuvuga igice kiba nko mu mutima w’umwembe imbere, ubusanzwe ntikiribwa, ariko umuntu ateguye umwembe nabi akagera kuri icyo kibuto cy’imbere aba ashyira ubuzima bwe mu kaga, kuko ngo icyo kibuto cy’umwembe kigiramo uburozi bubi bwagirira nabi ubuzima bw’umuntu ndetse bukaba bwanamwica.

Cherry: Izi mbuto ngo ziraboneka hirya no hino ku isi cyane cyane muri Afurika by’umwiriko muri Nigeria ho ngo zirahera cyane, Cherry ngo ziraryoha cyane, ariko utubuto tw’imbere ntituribwa kuko ngo twigiramo uburozi bwa ‘cyanogenic glycosides’, ubwo burozi ngo bushobora no kwica umuntu aramutse ariye utwo tubuto twinshi.

Pomme: ni urubuto ruryoha ndetse ngo ruri mu mbuto za mbere zikunzwe ku rwego rw’isi, ariko abarya pomme basabwa kwibuka ko utubuto tw’imbere muri pomme tutaribwa, Impamvu umuntu agomba kwitwararika ntarye utubuto turi muri pomme ngo ni uko na two twifitemo uburozi bwa ’cyanogenic glycosides’, ubwo burozi ngo bukaba bushobora gutera umuntu uburwayi bw’igihe kirekire ndetse bukaba bwanamugeza ku rupfu.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!