Ibi bintu nubikora bizatuma ugaragara neza mu myambarire.

Kwambara neza tukaberwa ni kimwe mu bintu twese dukunda ariko nanone iyo utabyitondeye bishobora gutuma ugaragara nk’umuntu udasobanutse.

Robe Longue Rouge Soiree Fendue Sur le Cote Col Bateau – ModeBuy.com

Reka turebere hamwe amwe mu mategeko yo kugura no guhitamo imyenda yo kwambara kugirango ubashe kuberwa.

1. Ntukagure umwenda uzambara rimwe gusa: Abenshi iryo kosa dukunda kurikora cyane akenshi tukagura imyenda yo kwambara mu bukwe gusa, mu birori bya Noheri cyangwa ibindi birori by’umunsi umwe, Kujya ahantu hadasanzwe bivuze ko byanze bikunze twumva dukeneye ikintu kidasanzwe, nko kwambara umwenda udasanzwe, Aho kugura ikintu cyihariye ku bintu runaka, gerageza kugira umwenda umwe mwiza ubona ushobora kuba wajyana ahantu henshi hatandukanye kandi ugaseruka uberewe kandi wibuke ko n’imirimbo yaba isaha nziza,udukomo,urunigi ndetse n’amaherena ku bakobwa n’abategarugori bigira ikintu gikomeye byongera kuri wa mwenda,bigatuma uberwa kurushaho.

2.Hitamo umwenda ujyanye n’imiterere y’umubiri wawe: Ikintu cya mbere ugomba gukora kugirango ugaragare neza ni ukureba niba wambaye umwenda ujyanye nuko uteye,icyo gihe niba utazi uko uteye cyangwa utazi umwenda wakubera uzakora ubushakashatsi bw’imiterere yawe kugirango ubashe kumenya ikibera abantu bateye nkawe.

3.Ita cyane ku kwambara cyane imyenda imeze nk’iya kera: Ushobora kumva mvuze imyenda imeze nk’iya kera ukagirango ndi kukubwira kwambara ibintu bitari byiza,ariko kuba wakwambara imyenda yo mu myaka yo hambere bigaragaza cyane ko uri umuntu udaharara cyane kandi bigatuma abakureba babona uberewe kandi bakanakubaha cyane,urugero nk’abakobwa cyangwa abategarugori bashobora kuba bahitamo kwambara amakanzu maremare kuruta kwambara amagufi cyane,mu gihe ku bagabo ho basobora guhitamo kwambara amapantaro abarekuye kandi abakwiriye kuruta kwambara amapantaro abafashe cyane, ibi bizatuma urushaho kuberwa cyane mu buryo utatekerezaga.        

3.Itondere cyane amabara wambara: Ushobora kwambara imyenda ihenze cyane ariko ukagaragara nabi kuruta uwambaye imyenda y’amafaranga make, niyo mpamvu ari ngombwa cyane kumenya amabara yo kujyanisha kugirango urusheho kuberwa.Akenshi amabara atuje cyane nk’umweru,umukara n’ubururu bwerurutse aba meza cyane kuruta amabara asakuza cyane nk’umutuku,umuhondo n’icyatsi cyerurutse cyane, ariko aya mabara ashobora nayo kuba meza cyane igihe utayambaye ari menshi cyane,nukuvuga ngo utayambaye hasi no hejuru.

4.Gura imyenda itazava ku gihe(pose): Nujya kugura imyenda ujye ureba imyenda ifite umwenda uhora kuri pose kandi udafitemo amabara menshi avanzemo kuko akenshi iyo myenda ivanzemo amabara menshi ijyana n’imyaka kuki wumva ko wagura umwenda uzarangirana n’umwaka umwe cyangwa ukwezi kumwe akandi waraguhenze,ha amafaranga yawe agaciro.

5.Gura imyenda yawe mu bwenge: Kugirango ugaragare neza,urashaka ko imyenda yawe isa nk’ihenze kandi idahenze cyane, ushobora guhindura imyenda yawe idahenze nk’ihenze ushoye amafaranga yawe mu bintu by’imirimbo nk’amasaha,ibikomo,ibinigi n’amaherena ukajya ubyambarana bishobora kuba igitekerezo cyiza mu gutuma uberwa kurushaho.

Buy Homde Jewelry Tray Set of 5 Stackable Jewelry Organizer with Lid for  Drawer Display Storage Box for Watch, Sunglasses, Necklace, Bracelet, Ring  and Earrings Online in Indonesia. B08792BZVW
Imirimbo(Accessoires)

6.Fata imyenda yawe neza: Mu gihe cyose wumva ushaka kugaragara neza cyangwa ushaka kuberwa birasaba ko uzambara umwenda umeze neza nukuvuga umwenda ufuze,uteye ipasi kandi utarahambutsemo indodo ziwugize cyangwa ngo ucike,ibyo rero nta kindi bigusaba kereka kwita ku myenda yawe neza ukayifura,ukayitera ipasi kandi ukayibika neza.

7.Oroshya imyambarire yawe: Koroshya imyambarire yawe nta kindi bivuga,bivuga kutambarira ibintu byinshi icyarimwe,urugero ushobora kuba ugiye ahantu ukambara furari(foulard),ibikomo,amaherena manini ugashyiraho n’ingofero nini,byose ukabyambarira rimwe ibyo bigaragaza ko akenshi uciriritse cyane,rero igihe ugiye guhitamo ibyo kwambara si ngombwa kwambarira rimwe ibyo ufite byose mu kabati.

8.Menya guhitamo imyenda ijyanye naho ugiye: Iri ni ikosa bamwe na bamwe bakora bakaba bakwambara imyenda itajyanye naho bagiye bityo ugasanga abantu bababonye babafata nk’abadasobanutse,ibyo rero ni ukubyirinda kugirango ubashe kujya wambara neza kandi uberwe mu gihe ufite aho ugiye.

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!