Impamvu 2 z’ingenzi ugomba kunnywa amazi mbere yo kuryama nijoro.

Mbere yo kuryama, abantu benshi bakunda kunnywa ikirahure cy’amazi. Ushobora nawe kuba uri umwe muri bo. Niba uri umwe muri bo ushobora kuba utaruzi ibyiza byabyo,reka tubiganireho muri iyi nkuru yacu.

Boiling Water Taps | Instant Hot Water Taps | Filtered Water

Reka turebere hamwe impamvu ari ngombwa kunnywa amazi mbere yo kuryama nijoro

Mbere yo kuryama izere ko umubiri wawe ufite amazi ahagije: Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu barara bannyweye amazi nijoro bakunda kuba batuje cyane mu gitondo kandi bafite imbaraga kuruta abarara batannyweye amazi. Abahanga bashishikariza abantu kunnywa amazi mbere yo kuryama nijoro, impamvu irumvikana, nuko uba uri businzire amasaha hagati y’a 6- 8, kandi uba utari bubyuke ngo unnywe amazi. Ibyo rero bizatuma umubiri wawe umererwa neza igihe uryamye nijoro.

Ese ubundi kuki ari ingenzi cyane kuryama umubiri wawe ufite amazi ahagije? Nuko burya iyo umuntu aryamye umubiri we hari ikigero cy’amazi utakaza yaba mu kubira ibyuya nijoro cyangwa kuba wabyuka ukajya kwihagarika ndetse burya niyo umuntu ahumeka hari ikigero cy’amazi umubiri uba uri gutakaza.

Ikindi kandi nuko ku muntu ufite umuriro mwinshi ndetse no ku muntu urwaye Diabete, imibiri yabo itakaza ikigero kiri hejuru cy’amazi kuruta abandi. Ibi rero kugirango wirinde kurara nabi cyangwa kugira ijoro ribi ni byiza ko wajya wibuka kunnywa amazi mbere yo kuryama, kugirango ubashe kuryama neza.

Ikindi kandi ayo mazi afasha gusukura mu mubiri wawe igihe uryamye: Ni ingirakamaro cyane kunnywa amazi mbere yo kuryama kuko bituma amaraso atembera neza mu mubiri, ibyo bigatuma mu mubiri wawe hisukura. ibi kandi bikaba byakurinda indwara y’umutima, ayo mazi kandi azafasha mu gusohora imyanda mu mubiri wawe bitume wumve umerewe neza mu mubiri. Kunnywa amazi mbere yo kuryama nijoro kandi bifasha mu kugabanya kumva utamerewe neza mu gifu nubundi bubabare bwose bujyanye no kubabara mu nda. Akarusho kandi nuko ayo mazi ashobora kugukiza inkorora igihe uyongeyemo indimu.

Ese umuntu akwiye kunnywa amazi angana iki mbere yo kuryama? Umuntu akwiye nibura kunnywa ikirahure kimwe cy’amazi mbere yo kuryama nijoro.

Ese ngomba kunnywa ayo mazi ryari? Ugomba kunnywa amazi amasaha 2 mbere yuko uryama, kuko kunnywa amazi nanone ugahita uryama bituma ubyuka kenshi mu ijoro kandi bishobora gutuma wumva ubangamiwe kandi nturuhuke neza.

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!