Amasaha y’ingendo n’umubare w’abataha ubukwe byongerewe (Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri)

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuzumye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, maze yemeza ko ingendo zibujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo.

Inama y’abaminisitiri yateraye yahinduye amasaha yari asanzweho yo kugererera mu rugo yari saa kuminebyiri ishyirwa kuri saa moya z’ijoro ndetse yemeje ko ibikorwa byose byemerewe gukomeza, Ibi bije mu gihe mbere ingendo zari zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, naho ibikorwa byemerewe gukomeza byo bikaba byahagarikwaga saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko abantu bemerewe kugenda kugeza saa mbiri z’umugoroba ndetse n’ibikorwa byemerewe gukora bikajya bifunga saa moya z’umugoroba, Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze 75%, by’abagenewe gutwarwa n’ibinyabiziga. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gukora, resitora zemerewe gukora ariko zikajya zakira 30% by’ubushobozi bwazo, Imihango y’ubukwe Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko izajya yitabirwa n’abantu 50. Insengero zujuje ibisabwa zakomorewe ariko zikakira 30% by’abantu zigomba kwakira.

Abanyarwanda bongeye kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, Bambara agapfukamunwa, bahana intera ya metero, ndetse banakaraba intoki. Bityo abatabyubahiriza bakazafatirwa ibihano.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!