Dore impamvu nyamukuru y’ibura ry’akazi ku banyeshuri barangije Kaminuza.

Kubona akazi nyuma yo kurangiza kaminuza akenshi bigora benshi hakaba n’abavuga ko kwiga ntacyo bimaze. Hirya no hino ku isi, abanyeshuri benshi babona impamyabumenyi buri mwaka, nubwo igiciro cyo kwiga kaminuza kiba gihenze ariko ntibibuza abanyeshuri benshi barangije amashuri yisumbuye kujya muri kaminuza cyane cyane ko hari nabigira ku nguzanyo ibyo bifasha buri munyeshuri urangije amashuri yisumbuye ahita akomeza kaminuza.

Emotional Stress among Unemployed Graduates - Wheon

Kubera uku kwiyongera cyane kw’abanyeshuri barangiza za kaminuza buri mwaka, usanga kubona akazi bigoye kubera ubwinshi bw’abanyeshuri bakeneye ako kazi.

Dore bimwe mu bituma abanyeshuri benshi barangije kaminuza batabona akazi.

1.Umubare munini w’abashaka akazi: kubera abanyeshuri benshi barangiza kaminuza buri mwaka haboneka n’umubare munini wabapiganirwa akazi runaka twiyubashye two mu biro ugasanga abadushaka ni benshi kuruta umubare w’utuzi duhari, ibyo bigatuma buri munyeshuri urangije atabona akazi kubera ibyo bita mu ndimi z’amahanga “Competition”.

2.Kutagira uburambe mu kazi: Abanyeshuri bose siko bagira amahirwe yo kugira akazi mbere yo kurangiza kaminuza, ibyo rero bituma iyo urangije kaminuza ukajya gusaba akazi bagusaba kuba ufite uburambe muri ako kazi, ku bw’amahirwe make ugasanga nta burambe ufite, niyo mpamvu ari byiza kwimenyereza gukora utuzi dutandukanye niyo utaba uhembwa bizwi nka internship cyangwa training mu ndimi z’amahanga kugirango bizagufashe kubona akazi wifuza.

3.Kutagira ubumenyi bwagufasha ku isoko ry’umurimo: Akenshi uburambe mu kazi bujyana n’ubumenyi ufite mu gukora ako kazi cyangwa se ibyo ushoboye gukora muri ako kazi, bumwe muri ubwo bumenyi ubwiga uri gukora ako kazi.Niyo mpamvu usanga ushobora gusanga uhora usaba akazi ariko ntukabone kuko ubumenyi umukoresha wawe akeneye utabufite.

4.Gerageza kumenyana n’abantu benshi: Ushobora kutagira uburambe mu kazi ariko ukaba uziranye n’umuntu wagufasha kubona akazi runaka, gerageza kumenyana n’abantu benshi ahantu atandukanye, ibi bizagufasha cyane kubona akazi.

5.Kwiga ibintu bidakenewe ku isoko ry’umurimo: Abantu benshi bajya muri kaminuza bakiga ibintu bidakenewe ku isoko ry’umurimo barangiza kaminuza ugasanga babuze akazi kubera ibyo bize ntaho babikoresha, ugasanga byongera ubushomeri, ibi iyo bibaye ugomba kugerageza gufata amahugurwa y’igihe gito mu kintu runaka gikenewe ku isoko ry’umurimo kugirango nawe ubashe kwiyungura ubumenyi bushobora kugufasha kubona akazi vuba.

Bimwe mu byafasha buri munyeshuri wese cyangwa uwarangije kaminuza utarabona akazi kugirango abone amahirwe yo kubona cyangwa kuzabona akazi ni ibi bikurikira:

  • Gerageza kumenyana n’abantu benshi bashoboka;
  • Hora ushyira ku gihe umwirondoro wawe(C.V);
  • Shakisha aho wakorera imenyerezamwuga(Stage/internship);
  • Kora ubushakashatsi umenye aho bakeneye abakozi naho wasaba akazi.

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!